Uko wahagera

Abagize Inteko ya EALA Bimuriye Imirimo Yabo mu Rwanda


Martin Ngoga watorewe uyobora EALA
Martin Ngoga watorewe uyobora EALA

Abagize inteko ishinga amategeko y’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba, barishimira intambwe imaze guterwa n’ibihugu byabo yo gufungura imipaka. Aba badepite, basaba ko iyi ntambwe itazasubira inyuma. Aba badepite bazamara ibyumweru bibiri bakorera imirimo yabo mu Rwanda.

Mu byo biga harimo ibibazo by’umutekano muke muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, aho bimwe mu bihugu bigize uyu muryango byohereje ingabo. Ibyo ni Uburundi na Kenya. Kongo yatangaje ko idashaka ingabo z’u Rwanda muri ibyo bikorwa kuko irushinja gushyigikira umutwe wa M23. Ingabo za Uganda nazo zisanzwe muri Kongo mu bikorwa byo guhashya umutwe wa ADF.

Nubwo umubano hagati y’u Rwanda na Repubulika ya demukarasi ya Kongo utameze neza, abagize iyi nteko bishimiye ko bateraniye mu Rwanda mu gihe imipaka ihuje bimwe mu bihugu byyari ifunze ubu yamaze gufungurwa,

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:31 0:00

Mu kiganiro n’abanyamakuru, abadepite babajijwe impamvu amategeko atorwa n’iyi nteko atinda. Abanyamakuru batanze urugero rw’umushinga wari witezweho gushyiraho amategeko azagenga ifaranga rimwe muri ibi bihugu.

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ugizwe n’ibihugu birimo Uganda, u Rwanda, u Burundi, Tanzaniya, Kenya, Sudani y’Epfo na Repubulika ya demokarasi ya Kongo yinjiyemo mu kwezi kwa kane uyu mwaka.

Usibye iki gihugu cyagiyemo nyuma, ibindi bihugu byose biri muri uyu muryango bifite abadepite babihagarariye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG