Abarwanyi ba Al-Shabab muri Somaliya bagabye igitero kuri hoteli iri mu majyepfo y’umujyi wa Kismayo kuri iki cyumweru nkuko byemezwa n’ababibonye.
Icyo gitero cyabimburiwe n’iturika ry’igisasu hanze ya hoteli bikurikirwa n’abagabo bitwaje intwaro basibanira kwinjira muri Hoteli Tawakal. Hari nka saa 12:15 ku isaha yo muri Somaliya.
Nkuko ababibonye babivuze n’amashusho y’ababifotoye abigaragaza, habaye kurasana kwamaze akanya hagati y’abagabye igitero n’abashinzwe umutekano.
Imodoka z’itwara indembe zagaragaye mu muhanda ujya ku cyambu cya Kismayo mu gace iyo hoteli iherereye mo. Abakuru b’amoko n’abacuruzi bazwi muri ako gace bakunda gusohokera muri iyo hoteli.
Kugeza ubu abo icyo gitero cyaba cyahitanye cyangwa cyakomerekeje ntibaramenyekana.
Umutwe w’iterabwoba wa Al-shabab wahise ucyigamba.
Facebook Forum