Uko wahagera

Siberiya: Indege y'Igisirikare cy'Uburusiya Yahanutse Abapilote Bayo 2 Barapfa


Inzego z'ubutabazi zo mu Burusiya zireba aho indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa Sukhoi Su-34 yaguye ikoze impanuka mu mujyi wa Yeysk taliki 18/10/2022.
Inzego z'ubutabazi zo mu Burusiya zireba aho indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa Sukhoi Su-34 yaguye ikoze impanuka mu mujyi wa Yeysk taliki 18/10/2022.

Indege y’igisirikare cy’Uburusiya yagonze inzu ituwemo n’abantu mu mujyi wa Irkutsk wo muri Siberiya uyu munsi ku cyumweru hapfa abapilote babiri bari bayitwaye nkuko bitangazwa n’inzego z’ubutegetsi.

Mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa Telegram, guverineri w’umujyi wa Irkutsk, Igor Kobzev, yavuze ko iyo ndege yagonze igorofa ry’amazu abiri riri muri uwo mujyi.

Ministeri ishinzwe ubutabazi yavuze ko abapilote bari bayitwaye bahise bapfa riko nta bandi bayiguyemo.

Ni ubwa kabiri ibintu nk’ibi bibaye mu minsi itandatu ishize. Ku wa mbere ushize, indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi Su-34 yagonze inzu ituwemo n’abantu mu mujyi wa Yeysk, wo mu majyepfo y’Uburusiya hafi y’igihugu cya Ukraine. Abantu 15 baguye muri iyo ndege.

Ibitangazamakuru byo mu Burusiya byavuze ko indege yakoze impanuka kuri iki cyumweru ari iyo mu bwoko bwa a Sukhoi Su-30.

Itangazo ryasohowe na ministeri ishinzwe ubutabazi rivuga ko iyo ndege yahanutse irimo gukora urugendo rw’igerageza.

Amashusho yayo yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yerekanye ibisa n’inzu zitari nke zafashwe n’inkongi y’umuriro umwotsi w’umukara ucucumuka mu kirere cy’aho yaguye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG