Uko wahagera

Biro Politike Nshya y'Ishyaka Riri ku Butegetsi mu Bushinwa Iteye Ite?


Abagize biro politike nshya y'ishyaka rya gikomuniste riri ku butegetsi mu Bushinwa.
Abagize biro politike nshya y'ishyaka rya gikomuniste riri ku butegetsi mu Bushinwa.

Ishyaka rya gikomuniste riri ku butegetsi mu Bushinwa ryatoye komite nyobozi nshya ya biro politike iyobowe n’Umunyamabanga Mukuru waryo, Xi Jinping.

Uyu yatangiye manda ya gatatu y’imyaka itanu ari ku buyobozi bwaryo, ibintu bitari bisanzwe mu mikorere y’iryo shyaka.

Batatatu muri barindwi bagize biro politike nshya bari basanzwe mu buyobozi bw’iri shyaka harimo Xi Jinping ubwe.

Kuba mu batowe hatabonetsemo Ministri w’Intebe Li Keqiang n’umujyanama mukuru Wang Yang byagaragaye nk’ikimenyetso ko abo mu tundi dushyaka duto duto batazongera kubona intebe mu boyobozi.

Nkuko bisanzwe, nta mugore cyangwa abahagarariye ba nyamuke bagaragaye mu buyobozi bwa biro pilitike y’iri shyaka. Yewe no ku rwego rwa kabiri rwa biro politike rugizwe n’abantu 24, nta mugore n’umwe wahagaragaye. Ni ubwambere bibaye mu myaka irenga 20 ishize.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG