Uko wahagera

Rwanda: Abavoka 3 Bagiye mu Rukiko Ari Abunganizi Birangira Ari bo Bahanwe


Umucamanza mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru mu Rwanda ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka, yategetse ko abanyamategeko batatu baba bahagaze ku mirimo yabo igihe cyose batarishyura ihazabu yabaciye.

Umucamanza yahanishije abanyamategeko Ignace Ndagijimana, Felix Nkundabatware na Adiel Mbanziriza gutanga amafaranga ibihumbi 200 nyuma yo kubahamya gutinza urubanza rw’abo bunganira.

Bunganira abahoze ari abasirikare bakuru mu mutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Barimo Leopold Mujyambere wari ufite ipeti rya jenerali. Bagiye bafatirwa mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo mu bihe bitandukanye.

Iki cyemezo, umucamanza yagifashe ashingiye ku nzitizi bagaragaje ko batabashije kubonana n’abo bunganira mu mategeko ngo babagezeho amadosiye abafasha kuburana.

Yategetse ko nta rukiko na rumwe ruri ku butaka bw’u Rwanda bemerewe kugira uwo bunganira batarishyura iyo hazabu.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa yakurikiye uko byagenze, ushobora kumbyumva mu ijwi rye hano hepfo

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG