Guverinema ya Etiyopiya uyu munsi kuwa kabiri yavuze ko, ingabo z’igihugu zafashe imijyi itatu mu ntara ya Tigreya mu majyaruguru y’igihugu, aho zari zimaze imyaka ibiri zihanganye n’ingabo z’ako karere.
Itangazo rya serivisi ishinzwe itumanaho ya guverinema ya Etiyopiya ryagize riti: "ingabo z’igihugu zafashe imijyi ya Shire, Alamata na Korem, zitagombye kurwana mu bice by’imijyi”.
Umuvugizi w’ingabo za Tigreya ntiyasubije ubwo yari asabwe kugira icyo abivugaho. Mbere, abayobozi mu ntara ya Tigreya, bari bemeje ko batakaje umujyi wa Shire, umwe mu mijyi binini yo mu karere, utuwe na miliyoni zirenga icumi z’abantu bari barakuwe mu byabo mbere n’ubushyamirane mu tundi turere.
Ishami rya ONU ryita ku burenganzira bwa muntu, ryavuze ko rifite impungenge kubera ko ibitero by’indege za guverinema mu ntara ya Tigreya, bitagiye birobanura.
Iryo tangazo ryongeraho ko guverinema izahuza ibikorwa by’imiryango y’ubutabazi, kugirango igeze imfashanyo mu turere ingabo zayo zigenzura na serivise zigaruke mu karere.
ONU, umuryango w’ubumwe bw’uburayi n’abayobozi bo mu nzego zo hejuru za Leta zunze ubumwe z’Amerika, mu minsi ya vuba bari bahamagariye ihagarikwa ry’imirwano, kugira ngo ibiganiro bishyigikiwe n’umuryango w’Afurika yunze ubumwe, bibashe gutangira. Banasabye ingabo za Eritreya ziva muri Etiyopiya.
Ubushyamirane bw’abasilikare ba Etiyopiya n’abo bafatanyije, barimo ingabo za Eritreya, ku ngabo za Tigreya, bwaguyemo abantu amagana, kandi bwakuye mu byabo miliyoni, bunasiga abandi ibihumbi amagana bicwa n’inzara.
Facebook Forum