Uko wahagera

Umunya Iranikazi Kabuhariwe Mu Mikino Ngororamubili Byakekwaga ko Yazimiye Yabonetse


Elnaz Rekabi, w’imyaka 33 y’amavuko, arazwi cyane muri Irani no ku rwego mpuzamahanga
Elnaz Rekabi, w’imyaka 33 y’amavuko, arazwi cyane muri Irani no ku rwego mpuzamahanga

Umuhanga mu mikino ngoraramubili wo muri Irani witwa Elnaz Rekabi yabonetse.

Elnaz Rekabi, w’imyaka 33 y’amavuko, arazwi cyane muri Irani no ku rwego mpuzamahanga. Yatsindiye imidali myinshi. Ubu yari mu marushanwa mpuzamahanga y’Aziya i Seoul muri Koreya y’Epfo.

Yagezeyo afata icyemezo cyo gukina atipfutse mu mutwe n’igitambaro bita “hijab”, nk’uko amategeko yo mu gihugu cye abihatira abali n’abategarugoli.

Uyu munsi, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’ibitangazamakuru bitandukanye bemezaga ko yazimiye ku buryo budasobanutse. Bakekaga ko abayobozi be baba bamushubije muri Irani ku gahato, kandi ko ashobora gufungwa agezeyo. Byavugaga ko bamwambuye na telefone ye ngendanwa na pasiporo ye.

Leta ya Irani yabinyomoje.

Rekabi yaje kugaragara atahutse, ageze i Teherani na bagenzi be bandi b’abakinnyi. Ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko atiyambuye hijab ye, ahubwo ko ari yo yavuyemo, iragwa, by’impanuka.

Ibya Elnaz Rekabi bibaye mu gihe Irani imaze ukwezi mu myigaragambyo y’akataraboneka, yatewe n’urupfu n’umwali w’imyaka 22 witwa Mahsa Amini. Yapfiriye muri kasho ya polisi yari yamutaye muri yombi ku italiki ya 16 y’ukwa

cyenda gushize imuziza ko atari yambaye hijab. Imiryango iharanira uburenganzira bw muntu yemeza ko abantu barenga 200 bamaze kuyipfiramo, abenshi muri bo bishwe n’inzego z’umutekano.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG