Uko wahagera

Uburayi Mu Biganiro Byo Guha Inkunga Ingabo z'u Rwanda Ziri Muri Mozambike


Prezida Paula Kagame w'u Rwanda na Filipe Nyusi wa Mozambike basura ingabo z'u Rwanda I Cabo Delgabo mu 2021
Prezida Paula Kagame w'u Rwanda na Filipe Nyusi wa Mozambike basura ingabo z'u Rwanda I Cabo Delgabo mu 2021

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi urimo kwiga uburyo watera inkunga y’amikoro ingabo z’u Rwanda mu rugamba zihanganyemo n’umutwe w’iterabwoba ushamikiye ku mutwe wiyitirira leta ya Kiyisilamu-Islamic State mu majyaruguru ya Mozambike, akarere gakize ku mutungo kamere wa gaz.

Imyivumbagatanyo y’abarwanyi b’umutwe wiyitirira idini ya kiyislamu muri aka karere k’amajyaruguru ya Mozambike yatangiye mu mwaka w’2017 yahitanye abantu basaga 3,000 ndetse ikura mu byabo abakabakaba miliyoni.

Iyi myivumbagatanyo yatumye kompanyi Total Energies SE y’Abafaransa ihagarika umushinga wayo wo gutunganyiriza gaz muri ako karere wari ufite agaciro ka miliyari 20 z’amadolari y’Amerika.

Mu gihe iyo mirimo yaba isubukuwe, byaha Uburayi ahandi hantu ho gukura gaz muri iki gihe Uburusiya burimo guhagarika kugurisha gaz yabwo kuri uyu mugabane.

Madamu Nabila Massrali, umuvugizi w’uyu muryango ushinzwe politiki y’Ububanyi n’amahanga n’umutekano muri uyu muryango yemereye ikinyamakuru Bloomberg ko Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi “urimo kuganira ku buryo bwo gufasha ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambike.”

Icyakora yongeraho ati: “nta kindi nabivugaho kugeza igihe umwanzuro uzaba wamaze gufatwa.”

Icyakora abategetsi bo muri uyu muryango batifuje gutangazwa amazina babwiye Bloomberg ko ibiganiro mu banyamuryango kuri ubu bufasha bigeze kure, kandi icyo gitekerezo gishyigikiwe cyane n’ibihugu by’Ubufaransa, Ubudage ndetse n’Ubutaliyani.

Abo bategetsi bombi bavuze ko impamvu y’aya masezerano ihura neza n’icyifuzo cy’uwo muryango cyo gufasha umugabane w’Afurika kwishakamo ibisubizo ku bibazo uhura nabyo, ari nako bitanga amahoro n’umutekano kandi bikawuha kugera ku bubiko bugari bwa gaz bwo ku nkombe za Mozambike.

Ingabo z'u Rwanda mu nzira zerekeza I Mozambike
Ingabo z'u Rwanda mu nzira zerekeza I Mozambike

Ku ruhande rwa leta y’u Rwanda, Madamu Yolande Makolo uyivugira yabwiye Bloomberg ko “hari ubukangurambaga buhuriweho n’u Rwanda na Mozambike hagamijwe gushaka ubufasha mu kigega cy’Ubumwe bw’Uburayi gifasha ibikorwa by’amahoro, mu rwego guharanira ko ibyagezweho mu rugamba rwo kurwanya intagondwa bikomeza.”

Madamu Makolo yavuze ko abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bagera ku 2,000 “birukanye intagondwa mu birindiro byazo basha abaturage kugaruka mu ngo zabo.”

Mu kwezi gushize,Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wemeye gutanga inkunga ingana na miliyoni 15 z’ama Euro – ni ukuvuga miliyoni 14,6 z’amadolari y’Amerika ku mutwe w’ingabo z’Umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu by’Afurika y’amajyepfo zoherejwe muri Mozambike.

Iyo nkunga yatanzwe binyuze mu kigega cy’Ubumwe bw’Uburayi cyo gushyigikira ibikorwa by’amahoro.

Impuguke mu mibanire y’ibihugu zisanga kubona inkunga y’Ubumwe bw’Uburayi kw’ingabo z’u Rwanda bishobora kongerera Perezida Kagame kurushaho gushyigikirwa no kwemerwa ku ruhando mpuzamahanga mu gihe arimo kwagura ijabo igisirikare cye gifite ku mugabane w’Afurika ngo gihinduke igisirikare cyitabazwa mu gukemura ibibazo bihagaragara.

Muw’2020 Perezida Kagame yohereje umutwe w’ingabo i Bangui ho muri Repubulika ya Santrafurika gufasha mu kurinda leta yari yugarijwe n’inyeshyamba, ndetse ari mu biganiro byo gutanga inkunga ya gisirikare ku gihugu cya Benin muru rugamba gihanganyemo n’imitwe yiyitirira idini ya Kiyisilamu.

Raporo y’impuguke za LONI ishinja ingabo z’u Rwanda kwinjira mu ntara ya Kivu ya Ruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo mu rwego rwo guha ibikoresho no gufasha inyeshyamba umutwe wa M23 washinzwe muw’2012 uvuga ko uharanira inyungu z’abanyekongo bo mu bwoko bw’abatutsi. Ibyo birego ariko u Rwanda rwagiye rubihakana.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG