Uko wahagera

Umuyobozi Muri Afurika Yunze Ubumwe Yasabye Etiyopiya na Tigreya Gushyikirana


Moussa Faki Mahamat uyobora komisiyo y'Afurika yunze Ubumwe
Moussa Faki Mahamat uyobora komisiyo y'Afurika yunze Ubumwe

Umuyobozi wa komisiyo y'ubumwe bw’Afurika Moussa Faki yahamagariye impande zishyamiranye mu ntambara ibera mu majyaruguru ya Etiyopiya mu karere ka Tigreya kubahiriza vuba na bwangu kandi nta mananiza ihagarikwa ry’intambara bakitabira ibiganiro by’amahoro bagomba kugirana imbonankubone.

Yabitangaje kuri iki cyumweru nyuma y’amakuru akomeje kumvikana y’imvururu ziyongereye muri ako karere avuga ko biteye inkeke. Mu itangazo ry’umuryango w’Afurika yunze ubumwe, Mousa Faki yasabye ko ihagarikwa ry’intambara n’isubukurwa ry’ibiganiro bigomba kujyana n’isubukurwa ry’imirimo y’ubutabazi muri ako gace.

Umuvugizi wa leta muri Etiyopiya Legesse Tulu, Umuvugizi w’igisirikare Koloneli Getnet Adane, Redwan Hussein, umujyanama wa Ministri w’Intebe, Abiy Ahmed, mu byerekeye umutekano w’igihugu, ndetse na Billene Seyoum umuvugizi bwite wa ministri wintebe, bose nta numwe wabonetse ngo agire icyo avuga ku byasabwe n’Afurika yunze ubumwe.

Getachew Reda, umuvugizi w’ingabo za Tigreya na we ntiyabonetse ngo agire icyo abivugaho. Leta ya Etiyopiya n’inshuti zayo bamaze igihe bahanganye n’ingabo za Tigreya kuva mu mwaka wa 2020 mu ntambara imaze guhitana abasivili babarirwa mu bihumbi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG