Uko wahagera

Amerika: Abadepite Bagiye Kubaza Donald Trump ku Bitero Byagabwe Kuri Capitol


Abigaragambya bahanganye na polisi ku nteko ishinga amategeko y'Amerika
Abigaragambya bahanganye na polisi ku nteko ishinga amategeko y'Amerika

Muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, Komite yihariye y'inteko ishinga amategeko, Umutwe w'Abadepite, ikora anketi ku gitero cyo kuri Capitol yafashe icyemezo cyo guhamagaza Donald Trump kugirango ayihe ubuhamya bwe.

Abagize Komite, uko ari icyenda, Abademokarate barindwi n’Abarepubulikani babiri, bose nta n’umwe uvuyemo, bemeje umwanzuro wo guhamagaza Trump. Agomba kuyitaba, agatanga ubuhamya yabanje kurahira.

Uretse kumwumva, komite izamwaka n’inyandiko n’ibindi bimenyetso bitandukanye ku gitero cy’abayoboke be ku ngoro y’inteko ishinga amategeko, Capitol, ku itariki ya gatandatu y’ukwezi kwa mbere 2021.

Perezida Trump ashobora kwanga kwitaba. Icyo gihe, Komite ishobora gusaba minisitiri w'ubutabera, Merrick Garland, ari nawe mushinjacyaha mukuru wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, kumurega mu rukiko. Ni we wafata icyemezo cya nyuma. Amategeko ateganya ko icyaha cyo gusuzugura inteko ishinga amategeko gishobora guhanishwa igifungo kiri hagati y'ukwezi kumwe n'umwaka umwe, n'ihazabu y'amadolari 1,000.

Mu kwezi kwa 11 gushize, Steve Bannon, umwe mu bajyanama b’i nkoramutima cyane ba Trump, yafunzwe by’agateganyo igihe gito kubera ko nawe yanze kwitaba iyi Komite y’inteko ishinga amategeko. Mu kwezi kwa karindwi gushize, urukiko rwamuhamije icyaha. Rugomba kumubwira igihano cye muri uku kwezi.

AP

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG