Mu Rwanda hateraniye inama y’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko ku isi. Insanganyamatsiko y’iyi nama ikaba ari Uruhare rw’inteko zishinga amategeko mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore nk’uburyo bwo kwishakamo ibisubizo bigamije kubaka amahoro arambye.
Umukuru w’igihugu, Paul Kagame yumvikanishije ko uruhare rw’abagore ari rwo rukwiye guha umurongo ugeza abagize inteko ishinga amategeko ku nshingano zabo.
Kurikira inkuru irambuye mu mashusho twateguriwe n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika, Jean Baptitse Micomyiza.
Facebook Forum