Uko wahagera

Rwanda: Umubare w'Abivuza Indwara zo mu Mutwe Utera Wiyongera


ibitaro vya Ndera
ibitaro vya Ndera

ku munsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe, wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 10 z’uku kwezi, u Rwanda ruvuga ko umubare w'abajya kwivuza indwara zo mu mutwe wiyongereyeho abarenga 20,000 uyu mwaka.

Imibare itangwa n’ibitaro bivura indwara zo mu mutwe biri i Ndera, mu karere ka Gasabo, igaragaza ko uyu mwaka abarwayi bo mu mutwe biyongereye cyane ugereranije n’imyaka yashize.

Ibi bitaro bivuga ko umubare w'abivurije muri ibyo bitaro n'amashami yabyo wiyongereye abantu 22,000 biganjemo urubyiruko. Imibare y’ibi bitaro yerekana ko mu mwaka ushize, bakiriye abarwayi barenga gato 96,000, bakaba bariyongereyeho 29,6 ku ijana ni ukuvuga 21,993 ugereranyije n’umwaka wabanje.

Muri uriya mwaka, ibitaro bya Caraes Ndera n’amashami yabyo Ishami rya Butare na Centre Icyizere Kicukiro, ku munsi hasuzumwaga abarwayi 264, ni ukuvuga inyongera y’abagera kuri 60.

Indwara yo mu mutwe iza ku isonga mu zugarije abaturarwanda ni iyitwa ‘Schizophrenia’, cyangwa imwe bakunda kwita ibisazi, aho abagera ku 35.58 ku ijana bagannye ibitaro bayirwaye.

Imibare y’ibitaro bivura indwara zo mu mutwe biri i Ndera, yerekana ko abari hagati y’imyaka 20-35 ari bo bakirwa cyane n’ibi bitaro, kubera ibisindisha, ubushomeri, ubwoba bw’ahazaza, amakimbirane mu miryango n’ibindi.

Impuguke mu by’ubuzima bwo mu mutwe, zigaragaza ko ikibazo gikomeye ari uko abantu batajya bivuza izi ndwara kuko bakizitiranya. Mu bihumbi 96,000 bagannye ibitaro by’indwara zo mu mutwe umwaka ushize ibitaro bivura izi ndwara, bigaragaza ko Umujyi wa Kigali ari wo ufite benshi bangana na 40,5 ku ijana, Intara y’Amajyepfo ifite 17,3, Uburasirazuba ni 16,7, Amajyaruguru afite 10 ku ijana. Abagabo ni bo benshi bangana na 52,002 ni ukuvuga 54 ku ijana..

Bwana Haragirimana Claver akuriye umuryango Nyarwanda uharanira uburenganzira bw’abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe, cyangwa babwigeze, yagaragaje zimwe mu mpamvu babona zituma abarwayi bo mu mutwe biyongera umunsi ku munsi.

Fyonda hasi wumve ibisobanuro vyiwe mu nkuru ya Assumpta Kaboyi akorera Ijwi ry'Amerika i Kigali mu Rwanda.

Kuki Ingwara zo mu Mutwe Ziyongereye uno Mwaka mu Rwanda?
please wait

No media source currently available

0:00 0:05:37 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG