Uko wahagera

Nijeriya: Ubwato Bwarohamye Buhitana Abantu 10 Abandi 60 Baburirwa Irengero


Abantu babuze ubwato kubera imyuzure muri Leta ya Anambra muri Nijeriya

Muri Nijeriya ubwato bwarohamye buhitana abantu 10 abandi 60 baburirwa irengero nkuko bitangazwa n’abategetsi bo muri leta bya Anambra aho byabereye.

Thickman Tanimu, umuhuzabikorwa w’ikigo gishinzwe iby’ubutabazi yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) dukesha iyi nkuru ko ubwo bwato bwari butwaye abantu 85 bwahuye n’ikibazo gituruka ku myuzure.

Guverineri wa leta ya Anambra, Chukwuma Charles Soludo, we yatangaje ko abantu bagera kuri 15 mu bari batwawe n’ubwo bwato ari bo babashije kurokoka.

Leta ya Anambra ibaye iya 29 muri 36 zigize igihugu cya Nijeriya zazahajwe n’imyuzure itewe n’imvura nyinshi.

Iyi myuzure yatembanye ingo, yangiza imyaka ndetse n’ibikorwa remezo birimo imihanda. Ingaruka zabyo zageze ku bantu barenga ibihumbi 500.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG