Uko wahagera

Agashimwe k'Amahoro Kitiriwe Nobel Kahawe Impirimbanyi zo muri Belarusiya, Uburusiya na Ukraine


Posterê Xelata Aştiyê ya Nobelê 2022
Posterê Xelata Aştiyê ya Nobelê 2022

Komite Nobel yahaye igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu na demokarasi zo muri Belarusiya, Uburusiya na Ukraine.

Izi mpirimbanyi ni Ales Bialiatski wo muri Belarusiya, umuryango Memorial wo mu Burusiya n’ikigo giharanira ubwisanzure bwa rubanda cyo muri Ukraine.

Bialiatski ni umwe mu bantu bo ku ikubitiro batangiye guharanira demokarasi muri Belarusiya mu myaka y’1900 na za 80. Icyo gihe Belarusiya yari imwe mu zari zigize Repubulika zunze ubumwe z’Abasoviyete, URSS, yashwanyutse mu 1991. Yakomeje guhangara leta y’igitugu ya Perezida Alexander Lukashenko w’igihugu cye kugera ashinze umuryango uharanira uburenganzira n’ubwisanzure bwa muntu

witwa Viasna mu 1996. Leta yamutaye muri yombi mu mwaka ushize. Kugera n’ubu aracyafunze atarigeze ashyikirizwa urukiko na rimwe.

Umuryango Memorial washinzwe mu 1987 n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu muri URSS, barimo icyamamare Andrei Sakharov nawe wahawe igihembo Nobel cy’amahoro mu 1975, bashakaga ko abaturage amamiliyoni bishwe n’ubutegetsi bwa Staline batazibagirana. Wakomeje gukusanya amakuru no ku mabi y’ubutegetsi bw’Uburusiya kuri rubanda kugera leta ya Perezida Vladimir Poutine iwufunze burundu mu kwezi kwa 12 k’umwaka ushize w’2021. Ariko abawugize banze guceceka.

Ikigo giharanira ubwisanzure bwa rubanda cyo muri Ukraine cyo cyashinzwe mu 2007 muri Ukraine kgamije guharanira uburenganzira bwa muntu na demokarasi. Kuva Uburusiya bukimara gutera Ukraine mu kwezi kwa kabiri gushize, CCL yatangiye gukusanya amakuru ku byaha by’intambara bikorerwa abasivili.

Komite Nobel isobanura ko yatoranyije izi mbirimbanyi eshatu kubera “ubwitange bwabo butagereranywa mu burenganzira bwa muntu, demokarasi, kubana mu mahoro bizira ingufu za gisilikare, no guharanira ko itegeko rigomba buri gihe kuruta ibuye.”

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG