Uko wahagera

Nijeriya: Ingenzi 23 Zari Zisigaye mu Zanyurujwe Zarekuwe


Ahigeze kunyururizwa abantu muri Nijeriya
Ahigeze kunyururizwa abantu muri Nijeriya

Abagenzi 23 bari basigaye mu bari bagizwe ingwate mu kwezi kwa gatatu, nyuma y’uko abagabo bari bafite imbunda bateye bombe kandi bakagaba igitero kuri gari ya moshi mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nijeriya, barekuwe.

Guverinema n’abashinzwe umutekano babitangaje ejo kuwa gatatu, batanga ibisobanuro bike kw’irekurwa ry’abo bagenzi. Abagabo bafite imbunda baturikije bombe mu mayira kandi bagaba igitero kuri gari ya moshi yari mu rugendo hagati y’umurwa mukuru, Abuja na Kaduna. Bishe abantu umunani kandi bashimuta abandi mirongo, muri kimwe mu bitero bikomeye byagabwe muri uyu mwaka.

Komite igizwe n’abasirikare yavuze, mw’itangazo gusa, ko itsinda ryabashije gukora ku buryo abagenzi bari basigaye barekurwa, kandi ko babitwariye ubwabo. Abo bari bagizwe ingwate n’abakoresha iterabwoba b’umutwe wa Boko Haram, nyuma y’igitero kuri gari ya moshi, Abuja-Kaduna.

Nta mutwe wigambye icyo gitero cyo kw’itariki ya 28 y’ukwezi kwa gatatu, n’ubwo cyamaganiwe ku bajihadist bafatanya n’imitwe y’abanyarugomo ifite ibitwaro bikaze, yahungabanyije ibice by’amajyaruguru y’uburengerazuba n’ibyo hagati muri Nijeriya. Barasahura kandi bagashimuta abantu ikivunge. (VOA News)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG