Igisirikare cya Nijeriya kiraburira abaturage bo muri leta eshatu zo mu majyaruguru y’uburengerazuba ngo bave mu turere tw’amashyamba mbere y’uko gahunda yo gutera bombe ku mabandi n’abakoresha iterabwoba, itangira.
Amatangazo arimo guhita kuri televisiyo no ku maradiyo yaburiye abatuye bo mu turere twa Zamfara, Katsina na Birnin Gwari, tw’intara ya Kaduna, kuva mu mashyamba mbere y’iterwa ry’ibibombe bikaze”.
Murtala Alhasan Umaru, umuyobozi mukuru wa televisiyo na radiyo bya Leta ya Zamfara, yeretse ayo matangazo ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza, Reutes kandi yavuze ko igisirikare cyabasabye kuyatangaza. Hari ari mu ndimi zikoreshwa mu karere: pidgin English, Hausa, Kanuri na Fulani.
Udutsiko tw’abagabo bafite intwaro, bazwi mu karere nk’amabandi, bishe kandi bashimuta abantu ibihumbi mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nijeriya ku myaka ibiri ishize. Bakunze gukorera mu mashyamba. Igihugu cyagerageje kwifashisha abasirikare bacyo bake, kigerageza kugarura umutekano mu bice byaguye by’intara za kure mu misozi, ariko ntibyacyoroheye.
Itangazo ryavuze ko bombe zizaterwa, zishobora “kuzarinda umuzima n’imitungo y’abanyanijeriya”. Umwe mu bagabo bo muri Leta ya Zamfara, Abdullahi Abubakar, yavuze ko yumvise iryo tangazo kuri radiyo kandi ko yabonye indege za gisirikare zizenguruka mu kirere.
Abandi bagabo babiri nabo b’i Zamfara, umwe i Gumi undi i Shinkafi, bavuze ko hatewe amabombe buri munsi kuva mu gitondo cyo kuwa gatandatu. Bombi basabye Reuters kutabavuga mu mazina yabo.
Reuters
Facebook Forum