Uko wahagera

Mali: Indege ya Gisirikare Yahanukiye i Gao


Ahaherereye igisagara ca Gao
Ahaherereye igisagara ca Gao

Indege ya gisirikare yahanukiye mu mujyi wa Gao mu majyaruguru ya Mali. Inzego za gisirikare zitangaza ko iyo ndege y’ingabo za Mali yakorewe mu Burusiya, yahanutse ubwo yari igiye kugwa ku kibuga cy’indege uyu munsi kuwa Kabiri.

Ni indege y’intambara yo mu bwoko Sukhoi SU-25, yari ivuye mu butumwa aho yari yagiye gushyigikira abasiviri mu karere, nk’uko biboneka kuri tweet y’ingabo za Mali. Ntibavuze ariko niba hari abahasize ubuzima.

Mu mujyi wa Gao, ni ho hari kimwe mu bigo bikomeye bya gisirikare mu majyaruguru ya Mali, aho ingabo zihanganye mu rugamba n’inyeshyamba za kiyisilamu, zifashijwe n’abarwanyi bahembwa n’Uburusiya.

Reuters

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG