Perezida wa Kameruni Paul Biya, yategetse abayobozi kwubahiriza itegeko ryo mu 2019 rijyanye n’ikoreshwa ry’indimi ebyiri no kworohereza ubuzima abavuga Icyongereza, mu gihugu gikoreshwamo igifaransa cyane.
Kwinubira ihezwa ry’abavuga Icyongereza, byatumye haduka ubushyamirane bugamije ukwitandukanya kuva mu mwaka wa 2017. Abantu barenga 3,500 bahatakarije ubuzima.
Abasivili bateraniye ku biro by’umujyi wa Yaounde, bagiye kwinubira ingorane bahura na zo mu nzego zitandukanye za Leta muri Kameruni, bitewe n’ikoreshwa ry’ururimi rumwe, mu gihugu gifite indimi ebyiri zemewe n’amategeko.
Emmanuel Ngong, umwenjeniyeri w’imyaka 26, avuga ko yimwe serivise mu biro bya Leta, kubera ko avuga Icyongereza. Yagize ati: “Abakozi benshi bifata nk’aho Igifaransa ari rwo rurimi rwonyine rugomba kuvugwa muri Kameruni.
Byarandakaje ubwo nagiye mu biro, nkavuga Icyongereza, umugabo akansubiza mu Gifaransa, amagambo asobanura ngo: “Ntabwo nzi icyo cyongereza cyanyu”.
Abasivili benshi bahunze ubushyamirane mu burengerazuba bwa Kameruni, hagati y’ingabo n’abitandukanyije, akenshi bakunze guhura n’ivangura mu biro bya Leta, iyo bavuze Icyongereza.
Mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2019, itegeko rya Leta ryavuze ko Icyongereza n’Igifaransa bifite agaciro kangana kandi ko bigomba gukoreshwa mu buryo bungana mu biro bya Leta. Rivuga ko abanyakameruni bashobora gukoresha mu rurimi bihitiyemo.
Jean Marie Bodo, ni umwe mu bayobozi boherejwe gushimangira itegeko ryemera ikoreshwa ry’indimi zombi. Avuga ko abantu bakoresha nabi ibiro bya Leta, banga guha za serivisi abasivili bavuze Icyongereza cyangwa Igifaransa. Bodo avuga ko Perezida Biya, atazongera kwihanganira abakozi bategeka abaturage bavuga Icyongereza, kuvuga Igifaransa.
Yongeraho ko abakozi bavuga Icyongereza, nabo bagomba gutega amatwi bitonze, abo bakiriye bavuga Igifaransa. Ikindi avugako inyandiko zose zemewe imbere y’amategeko, zigomba gushyirwa mu ndimi zombi kandi ko abavuga Icyongereza n’abavuga Igifaransa, bagomba guhabwa amahirwe angana y’akazi, kugirango ivangura, ryateje umwuka mubi kandi ribangamiye ubumwe bwa Kameruni, rihagare.
Facebook Forum