Uko wahagera

Afuganistani: Igisasu Cyaturikijwe n'Umwiyahuzi Cyahitanye Abantu 35


Umugore bazanye kuri moto kureba abe bahitanywe n'igisasu cyaturikijwe n'umwiyahuzi
Umugore bazanye kuri moto kureba abe bahitanywe n'igisasu cyaturikijwe n'umwiyahuzi

Umuryango w’Abibumbye uratangaza ko abantu 35 bahitanywe n’igisasu umwiyahuzi yaraye yiturikirijeho mu cyumba cy’ishuli i Kabul muri Afuganistani.

Mu banyeshuli bahitanywe n’icyo gisasu cyaturikiye mu rusisiro rw’ahitwa Dasht-e-Barchi, harimo abakoraga ibizamini byo kwitegura kwinjira muri kaminuza

Kuri uyu wa gatandatu abagore bakoze imyigaragambyo mu murwa mukuru Kabul, bamagana icyo bise ‘jenoside ikorerwa umuryango wabo w’aba nyamuke’.

Aka karere kiganjemo abo mu bwoko bw’aba Hazara, abayisilamu b’Abashiite. Batitaye kuko ubutegetsi bw’Abatalibani bwabujije imyigaragambyo iyo ari yo yose, aba bagore bambaye ibitambaro bihisha mu maso habo bigabiza imihanda bitwaje ibyapa biriho amagambo yamagana icyo bise jenoside yibasira ba nyamuke.

Abahitanywe n’icyo gisasu biganjemo abakobwa n’abagore. Itangazo ryasohowe n’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bashyiriweho gufasha abaturage muri Afuganistani riravuga ko abandi bantu bagera kuri 82 bakomerekeye muri icyo gisasu.

Kuva mu kwezi kwa munani k’umwaka ushize ikibazo cy’umutekano cyakomeje kubera ingorabahizi ubutegetsi bw’Abatalibani ariko bakomeza kwigaragaza nk’abadahangayikishijwe na cyo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG