Uko wahagera

Ingabo za Etiyopiya Zagirizwa Kwica Abasivile


Bamwe mu basirikare ba Etiyopiya
Bamwe mu basirikare ba Etiyopiya

Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, muri Etiyopiya ivuga ko ingabo zishinzwe umutekano zishe abasiviri babarirwa muri mirongo, nyuma y’ubushyamirane n’abarwanya ubutegetsi mu karere ka Gambella mu kwezi kwa gatandatu.

Ibi bitangajwe na komisiyo yashyizweho ikanaterwa inkunga na Leta. Nk’uko raporo yayo ibigaragaza, ubwo bwicanyi bwabaye nyuma y’amasaha, amasasu anyuranamo kw’itariki ya 14 y’ukwezi kwa gatandatu, hagati y’ingabo zishinzwe umutekano mu karere, n’abarwanyi ba Oromo Liberation Army (OLA) n’indi mitwe y’abarwanyi ba Gambella Liberation Front (GLF) mu magambo ahinnye.

Nyuma y’aho abarwanyi ba OLA n’aba GLF baviriye mu mujyi, ingabo zishinzwe umutekano w’intara ya Gambella, zagiye gusaka mu mazu kandi zibasira abasiviri zashinjaga gucumbikira abarwanyi bari bafite intwaro, nk’uko bivugwa na komisiyo y’uburenganzira bwa muntu.

Raporo y’amapaji 13 yanzuye ivuga ko abasiviri byibura 50 bishwe, umuntu umwe umwe, no mu kivunge n’ingabo zishinzwe umutekano mu karere, hagati y’itariki ya 14 n’iya 16 z’ukwezi kwa gatandatu.

Imirambo ya bo yashyinguwe mu mva rusange, bene imibiri ntibari bemerewe kuhagera. Niko komisiyo ikomeza ibivuga. Yanasanze abo mu ngabo zishinzwe umutekano barasahuye ingo.

Raporo ya komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ishingiye ku biganiro yagiranye n’abantu 58, barimo ababyiboneye n’abo mu miryango y’abishwe.
Polisi y’akarere ka Gambella, yari yavuze ko abarwanyi, aribo bari bari inyuma y’ubwicanyi muri uwo mujyi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG