Uko wahagera

Rusengamihigo w'Imyaka 54 Yahisemo Kugana Intebe y'Ishuri mu Mashuri Abanza Muri Nyamasheke


Jean Marie Vianney Rusengamihigo, w'imyaka 54
Jean Marie Vianney Rusengamihigo, w'imyaka 54

Ntibisanzwe. Mu murenge wa Shangi w’akarere ka Nyamasheke ho mu burengerazuba bw’u Rwanda hari umugabo w’imyaka 54 y’amavuko wiga mu mashuri abanza. Uyu mugabo Jean Marie Vianney Rusengamihigo avuga ko yahisemo kujya ku ishuri ngo abashe kurangiza amashuri yacikirije akiri umwana.

Ni icyemezo cyatunguye ndetse gitangaza benshi haba ku musozi aho atuye ndetse n’abo ahandi babyumvise.

Rusengamihigo ufite abana babiri n’abuzukuru avuga ko uretse igiswayili avuga ko yigishijwe n’umuntu akakimenya, mu gakapu ke k’ibikoresho by’ishuri, agendana ikayi nini yanditsemo amwe mu magambo y’icyongereza n’ibisobanuro byayo mu Kinyarwanda. Akavuga ko ayo yayigishijwe n’abanyeshuri bo mu yisumbuye baturanye, mbere y’uko afata icyemezo cyo gusubira mu ishuri.

Avuga ko abo yaganirizaga ku gitekerezo cyo kugana ishuri, barimo abamushyigikiye ariko abenshi mu baturanyi bakamubwira ko ntacyo bizamumarira. Nyamara we na n’ubu atsimbaraye ku cyemezo cye.

Ubusanzwe mu Rwanda, mu gihe nta bundi bukererwe bwabayeho, abanyeshuri bo mu mashuri abanza baba bafite imyaka iri hagati y’7 na 12. Bivuze ko uwafatwa nk’umukuru ku ishuri yigaho, Rusengamihigo amurusha imyaka 42.

Ku buyobozi bw’ishuri yigaho, nabo bemeza ko mu minsi ibiri amaze ku ishuri, yitwara neza kandi biteguye kumufasha akiga neza.

Rusengamihigo avuga ko intego afite mu myigire ye ari ukugera ku rwego rwo hejuru rwose rushoboka.

Yatangiye Ishuri ku myaka 54
please wait

No media source currently available

0:00 0:05:24 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG