Uko wahagera

Amashuri Mu Rwanda Atangiranye Igabanuka ry'Imisanzu Ababyeyi Basabwaga


Itangira ry'amashuri mu Rwanda
Itangira ry'amashuri mu Rwanda

Kuri uyu wa mbere, amashuri ya Leta n’akorana nayo yatangiye mu gihugu hose mu Rwanda.

Atangiye nyuma y'igihe gito leta ifashe icyemezo ko umunyeshuri wo mu ncuke, amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, azajya atanga amafranga 975 y'umusanzu. Ni icyemezo cyashimishije benshi barimo imiryango ikennye.

Muri uku kwezi kwa cyenda, ni bwo Leta y’u Rwanda yatanze amabwiriza avuga ko umunyeshuri wiga mu mashuri y’incuke n’abanza azajya atanga amafaranga 975 mu gihembwe.

Aya mafaranga akazajya afasha umunyeshuri kubona ifunguro ry’igihembwe cyose.

Ni icyemezo cyanejeje Ababyeyi ubwo baherekezaga abana babo gutangira umwaka w'amashuri.

Ibyishimo by’aba babyeyi ariko ntibabihuje n’abayobozi b’ibigo, kuko bo bagaragaza ko amafaranga yagabanutse, mu gihe ibiciro ku masoko yo mu Rwanda hafi ya byose byikubye inshuro zirenze ebyiri.

Minisitiri w’uburezi Madamu Valentine Uwamariya ubwo yatangazaga ibiciro bishya mu burezi, muri uku kwezi, yagaragaje ko hari umubare ntarengwa w’amafaranga y’ishuri agomba gutangwa.

Uyu muyobozi avuga ko amabwiriza mashya agena umusanzu w’ababyeyi arareba amashuri y’incuke, abanza ndetse n’ayisumbuye y’uburezi rusange n’aya tekiniki, ya leta cyangwa andi akorana na leta.

Avuga ko umunyeshuri wiga ataha mu mashuri yisumbuye uruhare rw’umubyeyi rutagomba kurenga amafaranga 19,500 ku gihembwe. Ku munyeshuri wiga aba mu kigo mu mashuri yisumbuye, umusanzu w’umubyeyi ntugomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 85,000.

Ministiri Uwamariya avuga ko ibi byakozwe mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi, no guca ubusumbane bwagaragaraga mu mafaranga y’ishuri ababyeyi bishyurira abana mu Rwanda.

Avuga ubwo busumbane mu mafaranga yakwaga ababyeyi, rimwe na rimwe byabaga imbogamizi ku miryango ifite amikoro macye.

Minisitiri w’uburezi avuga ko mu gihe amashuri azagaragaza ko yahuye n’ibibazo by’ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza, hari ikizajya gikorwa.

Iyi ngingo ministeri yashyizeho, niyo iha ikizere abayobozi b’amashuri b’ibigo, ko mu gihe byazagorana ko abana babona ibibahaza ku mashuri, bazegera leta ikongera igasuzuma iki cyemezo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG