Uko wahagera

Muri Uganda 4 Bamaze Kwicwa na Ebola


Bashyingura umuntu wishwe na Ebola
Bashyingura umuntu wishwe na Ebola

Muri Uganda, abandi bantu batatu bahitanywe na Ebola. Bose hamwe bamaze kuba bane nyuma y’uko abayobozi bemeje ko hari icyorezo cy’ubwoko bw’iyo ndwara yica, kugeza ubu, butari bwabonerwa urukingo.

Minisitiri w’ubuzima wa Uganda yavuze ko hemejwe abantu 11 bose barwaye Ebola, harimo bane bahitanywe n’iyo ndwara.

Abayobozi bavuga ko icyorezo kiriho ubu, kiri mu rwego rwa Ebola Sudani, gisa n’icyatangiriye mu mudugudu muto wo mu karere ka Mubende ahagana mu ntangiriro z’uku kwezi kwa cyenda.

Izindi mpfu z’abantu barindwi, zirimo gukorwaho iperereza ku bifitanye isano n’icyorezo cy’i Mubende, mu bilometero bigera mu 130 uvuye mu burengerazuba bw’umurwa mukuru wa Uganda, Kampala. Uwa mbere wahitanywe n’iyo ndwara, yari umugabo w’imyaka 24, wapfuye mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Ishami rya ONU ryita ku buzima, OMS, ivuga ko ubwoko bwa Ebola Sudani, butandura cyane kandi bwagaragaje ko butica cyane nk’icyorezo cyabanje cyo mu bwoko bwa Ebola Zaire, cyahitanye abantu hafi 2,300 mu cyorezo cyo muri 2018-2020, mu gihugu gituranyi cya Repuburika ya demokarasi ya Kongo.

Reuters

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG