Imiryango y’impunzi z’Abarundi irenga 100 yageze muri Uganda mu 2019 ivuga ko kugeza ubu itarahabwa ubuhungiro. Bamwe muri bo bagerageje guhunga inkambi ya Nakivale ibacumbikiye kujya gushaka ubuhungiro ahandi.
Ikigo cya leta ya Uganda gishinzwe gukurikirana iby’impunzi kivuga ko kirimo gukurikirana iby’abo bantu bamaze imyaka basaba ubuhungiro ariko kikongeraho ko ku byerekeye abahunga inkambi, impunzi zifite uburenganzira busesuye bwo kujya aho ari ho hose zihisemo.
Umunyamakuru w’ijwi ry’Amerika I Kampala muri Uganda, Ignatius Bahizi yakurikiranye iki kibazo ategura inkuru irambuye ushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo.
Facebook Forum