Uko wahagera

Inama Nkuru y'Umutekano ya ONU Yanenze Uburusiya


Ministri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika Antony Blinken afashe ijambo mu nama nkuru y'umutekano ya ONU taliki 22/9/2022
Ministri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika Antony Blinken afashe ijambo mu nama nkuru y'umutekano ya ONU taliki 22/9/2022

Abagize inteko ishinzwe umutekano kw’isi ya ONU, bamaganye Uburusiya kuba butuma intambara muri Ukraine ifata intera, banenga uburyo iki gihugu kirimo abandi bantu bo gushyira mu gisirikare no kuba Perezida Vladimir Poutine akangisha gukoresha intwaro za kirimbuzi

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Antony Blinken, ejo kuwa kane yabwiye akanama kihariye k’abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga, ku ruhande rw’inama rusange ya ONU, ati: “Buri gihugu kigize aka kanama kigomba gutanga ubutumwa bwumvikana ko ibyo bikangisho by’intwaro za kirimbuzi bigomba guhita bihagarara”.

Blinken yakomeje agira ati: “Umugabo umwe yahisemo iyi ntambara. Umugabo umwe ashobora kuyirangiza, igihe Uburusiya bwahagarika imirwano, intambara yahagarara. Igihe Ukraine yahagarika imirwano. Ukraine yarangira. Niyo mpamvu tuzakomeza gushyigikira Ukraine mu gihe yirwanaho kandi tukayitiza ingufu kugirango izagere ku gisubizo kinyuze muri dipolomasi, ku bwumvikane bufite ishingiro biciye ku meza y’ibiganiro”

Minisitiri mushya w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, James Cleverly nawe yagize ati: “Iyi ni intambara yo kwiyomekaho igihugu. Intambara yo kunyaga, aho Perezida Poutine ubu ashaka no kwohereza abandi basore n’inkumi b’Uburusiya ku rugamba, bikaba bituma amahoro ashobora kutazagerwaho”.

Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres, yabwiye akanama k’umutekano ko ibirimo gukorwa ubu “biteje amakuba akomeye kandi ko bibabaje”.

Yavuze ko hari amakuru avuga ubugome, burimo ubwicanyi, urugomo rushingiye ku gitsina, iyicarubozo n’ibindi bikorwa bitesha ikiremwa muntu agaciro bikorerwa abasiviri n’impfungwa z’intambara. Guterres yongeyeho ko ibiherutse kuvugwa ahashyinguwe abantu, i Izyum, bibabaje cyane. Avuga ko ibyo byose bivugwa bigomba gukorwaho iperereza ryimbitse, kugirango ababikoze bazabiryozwe.

Uyu muyobozi yanagize ati: “Igitekerezo cy’ubushyamirane bw’abibitseho intwaro za kirimbuzi kitanashoboraga kwibazwaho, cyaje mu biganiro. Iki ni ikintu ubwacyo kitemewe na gato”. Yemwe n’incuti z’Uburusiya zumvikanishije ko zitorohewe n’icyerekezo intambara yafashe.

VOA News

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG