Uko wahagera

DRC Yataye mu Mvuto Umusirikare Yagirizwa Kudeta


Lieutenant General Yav Philemon
Lieutenant General Yav Philemon

Lieutenant General Yav Philemon wari umuyobozi w’akarere ka 3 ka gisirikare muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo yafunzwe akekwa ho ibyaha byo kugambanira igihugu no gushaka guhirika ubutegetsi.

Amwe mu masoko y’ijwi ry’Amerika rikesha abantu batashatse ko tuvuga amazina yabo yemeza ko Lieutenant General Yav Philemon wari umuyobozi w’akarere ka gatatu ka gisirikare kagizwe n’intara za Kivu ya Ruguru, Maniema, Kivu y’epfo, Ituri ndetse na Tshopo afungiwe i Kinshasa kubera ibyaha akekwa ho byo kugambanira igihugu ndetse no gushaka guhirika ubutegetsi.

Aya makuru y'ifungwa rya Lieutenant General Yav Philemon twayabajije bamwe mu bayobozi bakuru ba gisirikare muri Kongo ntibagira icyo bayavuga ho ndetse n’ubucamanza bwa gisirikare ntaco burayavuga.

Gusa andi makuru ava i Kinshasa yemeza ko General Yav afungiwe muri gereza ya Makala kuva kuri uyu wa mbere. Iri fungwa rya Lieutenant General Yav Philemon ryakiriwe neza na bamwe mu baturage batuye muri aka karere kuko nabo bamushinja ibyaha birimo kwica abagore batanu bo mu Minembwe tariki 30/6/2021.

Uyu muyobozi afunzwe mu gihe mu kwezi kwa karindwi k’uyu mwaka yari aheruka guhabwa ishingano zo kuyobora urugamba rwo kurwanya imitwe yitwajwe ibirwanisho iri mu ntara ya kivu ya ruguru.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG