Ingabo zo mu ntara ya Tigreya mu majyaruguru ya Etiyopiya zavuze ko ingabo zaturutse muri Eritreya, zagabye “igitero gikomeye cyo kwihimura” uyu munsi kuwa kabiri.
Ibiro ntaramakuru Reuters byo mu Bwongereza ntibyabashije kubona amakuru ahamya ibyo umuvugizi w’ingabo za TPLF, Getachew Reda, yanditse kuri Twitter. TPLF imaze hafi imyaka ibiri ihaganye n’ingabo z’igihugu cya Etiyopiya n’abazishyigikiye.
Minisitiri w’itangazamakuru wa Eritreya, Yemane Gebremeskel, ntacyo yahise asubiza ubwo yari abisabwe na Reuters. Eritreya yohereje ingabo mu ntara ya Tigreya gufasha abasilikare ba Etiyopiya nyuma y’uko imirwano yadutse hagati ya guverinema ya Etiyopiya na TPLF mu kwezi kwa 11, umwaka wa 2020.
Umuvugizi wa guverinema ya Etiyopiya, Legesse Tulu, umuvugizi w’igisirikare, Coloneli Getnet Adane n’umuvugizi wa minisitiri w’intebe, Billene Seyoum, ntibahise bagira icyo batangaza kuri aya makuru.
Reuters
Facebook Forum