Uko wahagera

Guherekeza Bwa Nyuma Umwamikazi w'Ubwongereza Elizabeti II


Umugogo w'Umwamikazi Elizabeti II
Umugogo w'Umwamikazi Elizabeti II

Umwamikazi w’Ubwongereza, Elizabeti wa kabiri umaze iminsi 11 atanze yatabarijwe kuri uyu wa mbere.

Umuhango wo kumuherekeza wabanjirijwe n'amasengesho yabereye mu rusengero rwa Westminster Abbey mu murwa mukuru w'Ubwongereza, Londres.

Ni umuhango witabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye baturutse hirya no hino ku isi barenga umuhango 2000. Barimo abakuru b’ibihugu, Abami, n’Ibikomangoma.

Amakuru dukesha umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika mu Bwongereza agaragaza ko uwo muhango urimo gukurikiranwa n’abantu ibihumbi n’ibihumbi mu mujyi wa Londres, abandi za miliyoni babikurikiranira kuri televiziyo za rutura zashyizwe mu mijyi hirya no hino mu gihugu.

Abandi bagera kuri miliyari enye, ku isi yose nabo barakurikirana uwo muhango.

Uyu muhango mu rusengero rwa Westminister Abbey ni wo muhango wo gutabariza umwami uhabereye mu myaka 262 ishize.

Umuhango wa nyuma wahabereye mu mu mwaka wa 1760 hatabarizwa Umwami Georges wa Kabili.

Arkiyepiskopi w'itorero ry'Abangirikani, Justin Welby, wayoboye umuhango wo guherekeza Umwamikazi Elizabeti yavuze ko akababaro ko kubura Umwamikazi katihariwe n’umuryango w’umwamikazi gusa, ahubwo ari ak’igihugu cyose, Umuryango wa Commonwealth yari ayoboye n’isi yose muri rusange.

Mu bakuru b'ibihugu bitabiriye uyu muhango harimo Joe Biden w'Amerika, Emmanuel Macron w'Ubufransa, Ministiri w'Intebe wa Canada, Justin Trudeau, Perezida Paul Kagame w'u Rwanda uyoboye Commonwealth muri iki gihe, n'abandi bategetsi benshi baturutse ku migabane yose y'isi.

Umwami Karoli wa Gatatu aherekejwe n'abandi bavukana barimo Anne, Andrew, n'igikomangoma Harry
Umwami Karoli wa Gatatu aherekejwe n'abandi bavukana barimo Anne, Andrew, n'igikomangoma Harry
Perezida Joe Biden n'umufasha we mu baje guherekeza Umwamikazi
Perezida Joe Biden n'umufasha we mu baje guherekeza Umwamikazi
Urusengero rwa Westminster Abbey, rwari rwakubise rwuzuye
Urusengero rwa Westminster Abbey, rwari rwakubise rwuzuye
Umugogo wa Elizabeth II winjizwa mu rusengero rwa Westminister Abbey
Umugogo wa Elizabeth II winjizwa mu rusengero rwa Westminister Abbey

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG