Uko wahagera

Ukraine Yatangiye Guhishura no Kwandika 'Ibyaha Ingabo z'Uburusiya Zakoze'


Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine ari kumwe n'ingabo z'igihugu cye
Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine ari kumwe n'ingabo z'igihugu cye

Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yatangaje ko ibyaha byakozwe n’ingabo z’Uburusiya mu karere ka Kharkiv ingabo za Ukraine zimaze kwigarurira, ubu bigenda bimenyekana kandi bikandikwa.

Zelenskyy yavuze ko kugeza ubu hamaze kugaragara imva 440 hafi y’ahitwa Izuim. Yavuze ko bimaze kugaragara ko ingabo z’Uburusiya zishimiraga kurasa no kwica abantu.

Yongeyeho ko ingabo z’Uburusiya zafashe bunyago abantu barimo abanyamahanga zikabagumana mu gihe cy’amezi, atanga urugero rw’abanyeshuli bakomoka muri Sri Lanka bigaga mu ishuri ryigisha iby'ubuvuzi rya Kupyansk. Yavuze ko kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka bari barafashwe bunyago.

Ministri w’ingabo w’Ubwongereza kuri uyu wa gatandatu we yanditse ku rubuga rwa Twitter ko Ukraine ikomeje kurwana inkundura mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’igihugu, mu gihe Uburusiya bwashinze ibirindiro mu gace kari hagati y’umugezi wa Oskil n’umujyi wa Statove.

Yavuze ko Uburusiya bushobora kuba bubona ko aka gace ari ingenzi kuko ari ho hari inzira ikoreshwa mu kuzana ibikenerwa bituruka iwabo mu karere ka Belgrod

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG