Uko wahagera

Afuganistani: Ubutegetsi bw'Abatalibani Bwamaganye Ibihano Amerika Yabufatiye


Zabihullah Mujahid uvugira ubutegetsi bw'Abatalibani
Zabihullah Mujahid uvugira ubutegetsi bw'Abatalibani

Ubutegetsi bw’Abatalibani muri Afuganistani burasaba Amerika gukuraho ibihano yafatiye icyo gihihu no kudakomeza gufatira imitungo yayo. Mu mwaka wa 2021 ubwo Abatalibani bafataga ubutegetsi, Amerika yafatiriye umutungo w’Afuganistani ugera kuri miliyari 7 z’Amadorali.

Leta y’Abatalibani muri Afuganistani kuri uyu wa gatanu yanenze icyemezo cya leta zunze ubumwe z’Amerika cyo kuvana miliyari 3.3 z’Amadorali y’Amerika muri banki nkuru y’Afuganistani ikayashyira mu kigega cy’Ubusuwisi. Yavuze ko ari igikorwa giciye ukubiri n’amategeko irahira ko izafatira ibihano mu rwego rw’ubukungu uzashyigikira icyo gikorwa wese.

Ku wa gatatu w’iki cyumweru Amerika yari yatangaje ko umutungo w’amafaranga yari yafatiriye igiye kuwushyira mu kigega gishya kigamije guteza imbere Afuganistani kiri mu busuwisi, akazakoreshwa mu kugarura umutekano mu gihugu, gusa yongeraho ko leta y’Abatalibani itazagira uruhare mu ikoreshwa ryayo.

Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Afuganistani yanenze uwo mugambi ivuga ko udakwiriye kandi uciye ukubiri n’imigenzereze mpuzamahanga. Yongeye gusaba Amerika kurekura amafaranga yayo yafatiriye ikanakuraho ibihano mu rwego rw’ubukungu kugira ngo abacuruza b’Abanyafuganistani babashe gukoresha banki zo ku rwego mpuzamahanga bityo bagire uruhare mu kuzahura ubukungu bw’igihugu

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG