Edouard Bamporiki wahoze ari umunyamanga wa Leta muri minisiteri y’umuco, uyu munsi yitabye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Kigali mu Rwanda. Akurikiranyweho icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga ruswa.
Ni ubwambere agaragaye mu ruhame kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu ubwo yahagarikwaga mu mirimo ye agategekwa n’inzego z’iperereza kuguma iwe mu rugo.
Ku busabe bwa Bamporiki, umucamanza w’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yasubitse urubanza kubera ko umwunganira mu mategeko atabashije kuboneka.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa yari mu rukiko, umva uko yabonye ibyabaye.
Facebook Forum