Uko wahagera

Uganda Yatangiye Kwishyura Kongo Impozamarira


Ingabo za Uganda muri Kongo
Ingabo za Uganda muri Kongo

Repubulika ya demokarasi ya Kongo yemeje ko yamaze kwakira igice cya mbere cy'amafranga y'impozamarira Uganda yategetswe kuyishyura.

Ibi byemejwe n'umuvugizi wa guverinema ya Kongo, Patrick Muyaya.

Ayo mafranga azafasha gusana ibyangijwe n’intambara no kuba ingabo zayo zaravogereye icyo gihugu mu myaka ya za 90.

Igihugu cya Uganda cyishyuye Kongo miliyoni 65 z’amadorali. Ni igice cya mbere cy’agomba gutangwa mu gihe cy'myaka itanu, nk’uko byategetswe mu kwezi kwa kabiri n’urukiko mpuzamahanga rwa ONU.

Uganda yishyuye ayo mafaranga mu buryo butunguranye, nyuma y’imyaka igirana ibiganiro na Kongo.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, urukiko rwategetse Uganda kwishyura Kongo indishyi ya miliyoni 325 z’amadolari.

Hakurikijwe icyemezo cy’urukiko, Uganda izajya yishyura miliyoni 65 z’amadolari mu kwezi kwa cyenda buri mwaka, guhera mu mwaka wa 2022 kuzageza muri 2026.

Umuvugizi wa minisiteri y’imali wa Uganda, Apollo Mughinda, yabwiye Ijwi ry’amerika ko amafaranga ya mbere yishyuwe, ari ikimenyetso ko Uganda ifite ubushake bwo kuriha umubare w’amafaranga washyizweho n’urukiko.

Icyemezo cy’umucamanza w’urukiko, Joan Donoghue, cyaje nyuma y’imyaka irindwi Uganda yarananiwe kwishyura cyangwa kwumvikana kuri miliyari 11 z’amadolari, Kongo yari yasabye y’impozamarira kubera intambara.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG