Uko wahagera

ONU Iranenga Gahunda y'Ubwongereza yo Kohereza Abasaba Ubuhungiro mu Rwanda


Bamwe mu basaba ubuhungiro mu bwongereza batwawe mu modoka ya bisi
Bamwe mu basaba ubuhungiro mu bwongereza batwawe mu modoka ya bisi

Ishami rya ONU ryita ku mpunzi-UNHCR ryabwiye Urukiko Rukuru rw’Ubwongereza ko gahunda y’icyo gihugu yo kohereza bamwe mu basaba ubuhungiro mu Rwanda iciye ukubiri n’inshingano-remezo icyo gihugu cyiyemeje ku byerekeye impunzi.

Ibyo byavugiwe mu rubanza rwo gutambamira amasezerano atavugwaho rumwe igihugu cy’Ubwongereza giheruka kugirana n’u Rwanda yo kohereza abimukira basaba ubuhungiro mu Rwanda

Ku wa kabiri w’iki cyumweru, nibwo iri shami rya ONU ryita ku mpunzi ryabwiye urukiko ko u Rwanda “rubuze byinshi mu by’ibanze nkenerwa muri sisteme yarwo yo kwakira impunzi.”

Umunyamategeko uhagarariye UNHCR Madamu Laura Dubinsky yagize ati: “hari ibyuho bikomeye muri politike yo gutanga ubuhunzi mu Rwanda.”

Yongeraho ko “nta cyizere cy’uko hari icyahinduka mu gihe ibyo byuho leta y’u Rwanda itanemera ko bihari ahubwo ikabihakana.”

Mu nyandiko yagejeje ku rukiko nyuma, uyu munyamategeko yise iyi politiki y’Ubwongereza yo kohereza abasaba ubuhunzi mu Rwanda “uburyo bw’ubwumvikane bwo kwikuraho umutwaro” buzateza ibyago bikomeye byo kwirukanwa- aho abantu birukanwa cyangwa bagasubizwa mu gihugu aho ubuzima bwabo n’umutekano bishobora kujya mu kaga. Yongeraho ko ibyo binyuranyije n’amahame abuza gutoteza impunzi zizizwa ko zinjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Iyo nyandiko ayisoza agira ati: “HCR iricuza, cyane cyane ku bijyanye n’imyitwarire ya kimwe mu bihugu byashyizeho amasezerano arengera impunzi, kandi ko ari iby’ingenzi kuburira ko amasezerano Ubwongereza bwagiranye n’u Rwanda anyuranyije n’amahame-shingiro bwiyemeje akubiye mu masezerano arengera impunzi.”

Ku ruhande rwa leta y’u Rwanda ariko, ibyatangajwe na HCR ko rufite ibyuho mu itangwa ry’ubuhunzi irabihakana.

Umuvugizi wayo Madamu Yolande Makolo, abinyujije ku rubuga rwa twitter, yavuze ko HCR ari umufatanyabikorwa w’ingenzi w’u Rwanda wakoranye nayo, kugeza no mu cyumweru gishize, mu kugeza mu Rwanda itsinda rya 11 ry’abimukira bavanwa muri Libiya. Ubu abagera ku gihumbi bakaba bamaze kwakirwa mu Rwanda.

Uyu muvugizi wa leta y’u Rwanda akongeraho ko HCR ubwayo yashimye politiki y’u Rwanda yo gufungurira amarembo impunzi iyifata nk’intangarugero, aho rumaze kwakira impunzi zigera ku 130,000 kuva mu myaka mirongo ishize. Ati:”barabizi ko ubushake bwacu ntashidikanywaho bwo gutanga umutekano ku bababaye tuwukomora mu mateka yacu ubwacu.”

Ku bijyanye n’amasezerano hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza kandi, Madamu Makolo avuga ko leta y’u Rwanda yahuye n’abahagarariye HCR mu kwezi kwa gatanu k’uyu mwaka ngo bayaganireho, ariko ibibazo byose byazamuwe mu rukiko ntabyo iri shami rya ONU ryita ku mpunzi ryigeze rigaragaza.

Abacamanza mbere bari bumvise ko HCR ikorera mu Rwanda kuva mu kwa Gatanu kw’1993, aho kugeza mu kwa Gatandatu k’uyu mwaka, iri shami rya LONI ryita ku mpunzi rihafite abakozi barenga 300.

Icyakora mu nyandiko ye, Madamu Dubinsky yavuze ko n’abategetsi ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu y’Ubwongereza ubwabo “biyemereye, imbere muri minisiteri, babuze andi makuru adafite aho abogamiye ku bijyanye n’uko ibintu byifashe mu Rwanda.”

Umunyamategeko wa HCR kandi yavuze ko bamwe mu basaba ubuhunzi bavuga ko birukanwa n’urwego rw’u Rwanda rushinzwe abinjira n’abasohoka mu buryo budakwiye rutanabanje kwita neza kuri dosiye zabo, “ahubwo bigakorwa mu buryo buhishe”.

Ati: “Kuba sisteme y’itangwa ry’ubuhunzi rimwe na rimwe ikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko y’u Rwanda…ibyo birongera ibyago by’ifatwa ry’ibyemezo bihutiyeho.”

Ku ruhande rwabo abanyamategeko ba Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Ubwongereza babwiye urukiko ko bavuze ko amasezerano icyo gihgu cyagiranye n’u Rwanda yizeza ko buri wese uzoherezwa mu Rwanda azabona ubuhunzi binyuze mu buryo buboneye.

Naho umuvugizi wa Leta y’u Rwanda we yahakanye ibivugwa na HCR ko haba hari abasaba ubuhunzi birukanywe n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka. Kuri Twitter Madamu Yolanda Makolo yagize ati: “HCR irabizi ko mu Rwanda ivangura ribujijwe mu itegeko nshinga ryacu, kandi barabizi ko tunatanga inzira igana ku kubona ibyangombwa byemewe byo gutura cyangwa ubwenegihugu kabone n’iyo usaba ubuhunzi ubusabe bwe bwaba bwanzwe. Buri wese ahawe ikaze mu Rwanda”

Abasaba ubuhungiro benshi, hamwe n’impuzamasendika y’abakozi bo mu nzego za leta y’Ubwongereza- Public and Commercial Services Union ndetse n’imiryango ikora ibikorwa by’ubutabazi ya Care4Calais na Detention Action barimo gutambamira mu buryo bw’amategeko iyi politiki yatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu ucyuye igihe Priiti Patel.

Mu kwezi kwa kane k’uyu mwaka, Madamu Patel yavuze ko aya masezerano “ya mbere ku rwego rw’isi” agezweho hagati y’igihugu cye n’u Rwanda yakozwe mu rwego rwo kuzibira abimukira binjira bakoresha umuhora wa La Manche nk’inzira y’ubusamo ibinjiza mu Bowngereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Leta y’Ubwongereza ifata amasezerano yayo n’u Rwanda nk’uburyo bwo guca intege ba rushimusi bambutsa abimukira mu mato matoya ku kiguzi banyuze mu muhora wa La Manche.

Nyamara imiryango myinshi iharanira uburenganzira bwa muntu n’ubw’impunzi by’umwihariko yo, ikanenga imyitwarire y’u Rwanda mu bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Ari naho igaragaza impungenge ku mibereho y’abazoherezwa muri icyo gihugu.

Indege izanye icyiciro cya mbere cy’abagombaga koherezwa mu Rwanda yari guhaguruka hagati mu kwezi kwa gatandatu k’uyu mwaka, ariko isibizwa ku munota wa nyuma biturutse ku kirego cyatanzwe n’abunganira abagombaga koherezwa ndetse n’imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bw’impunzi n’abimukira.

Biteganijwe ko urubanza rukomeza kugeza kuri uyu wa gatanu, icyiciro cya kabiri cyarwo cyo kikazaba mu kwezi gutaha kwa Cumi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG