Uko wahagera

RDC: Vital Kamerhe Yaba Agiye Kugaruka mu Rubuga rwa Politike ya Kongo


Vital Kamerhe umukuru w'ishyaka UNC
Vital Kamerhe umukuru w'ishyaka UNC

Umunyapolitike w’Umunyekongo,Vital Kamerhe, wagaragaye cyane mu gihe cy’amatora aheruka muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo ategerejwe mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bw’icyo gihugu muri iki cyumweru nkuko byatangajwe n’ishyaka rye.

Nubwo akomoka i Bukavu muri uyu mujyi ni ho higanje abayoboke benshi b’ishyaka rye, Union Pour la Nation Congolaise (UNC), - Ishyaka riharanira ubumwe bw’Abanyekongo ugenekereje mu Kinyarwanda. Ni ubwa mbere Vital Kamerhe ari bube agarutse Goma kuva mu mwaka wa 2018 yiyamamariza kuba perezida.

Uyu munyapolitike wigeze kuba umuyobozi w’ibiro bya perezida yaje gutabwa muri yombi mu 2021 aregwa kunyereza amadolari y’Amerika angana na miliyoni 5 yari agenewe umushinga wiswe ‘Umushinga w’iminsi 100’ wo guteza imbere ibikorwa remezo perezida Felix Tshisekedi uri ku butegetsi yari yarasezeranije abaturage.

Mu 2021 Vital Khamerhe yakatiwe imyaka 25 y’igifungo ariko nyuma aza guhabwa imbabazi z’umukuru w’igihugu arekurwa mu kwa gatatu uyu mwaka amaze muri gereza umwaka umwe n’igice gusa.

Uruzinduko rwe i Goma rutegerejwe cyane n’abayoboke bishyaka abereye ku isonga bamwe batangiye kumushimagiza no kumuvuga ibigwi mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga iminsi mike mbere y’uko ahagera.

Umunyamakuru w’ijwi ry’Amerika, Geoffrey Mutagoma, yabiganiriyeho na Jimmy Shukrani Bakomera, umusesenguzi mu bya politike akaba n’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru KivuMorning Post abanza kumubaza icyo urwo ruzinduko ruvuze muri politike ya Kongo.

please wait

No media source currently available

0:00 0:07:04 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG