Uko wahagera

Etiyopiya: Ubushyamirane Hagati y'Amoko Bwahitanye Abantu 42


Abasirikare ba Etiyopiya mu gikorwa cyo gucunga umutekano
Abasirikare ba Etiyopiya mu gikorwa cyo gucunga umutekano

Muri Etiyopiya abitwaje intwaro bishe abantu 42 mu karere ka Oromiya nkuko byemezwa n’abaturage bahambye abo bishwe. Abo baturage bavuze ko bajugunye imirambo y'abishwe mu byobo rusange.

Ubu ni bwo bwicanyi bukomeye buheruka muri aka karere gatuwe cyane muri Etiyopiya kandi kibasiwe n’imvururu zikomeje guhitana ababarirwa mu magana.

Abo baturage bemeza kandi ko ikindi gitero cyagabwe ku baturage ku wa kabiri w’iki cyumweru dusoza mu karere ka Amuru mu birometero 370 uvuye mu murwa mukuru Addis Ababa werekeza mu burengerazuba.

Aba baturage babwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko abishwe bose ari abo mu bwoko bw’aba Oromo. Abagabye igitero bo bakaba abo mu mutwe w’abarwanyi w’itwa Fano ugizwe ahanini n’abo mu bwoko bw’aba Amhara.

Imirwano hagati y’abo mu bwoko bw’aba Oromo n’aba Amhara ikomeje kwiyongera muri aya mezi. Aya moko yombi ni yo afite abantu benshi kurusha ayandi muri Etiyopiya

Abaturage babonye iby’ubu bwicanyi bavuze ko abagabye igitero bavugaga ururimi rwa Amharic. Bavuze ko bose bari abagabo bitwaje imbunda babarirwa hagati ya 150 na 200 bamwe bambaye imyenda ya gisirikare abanda bambaye isanzwe ya gisivili.

Abavugizi b’ubutegetsi bwa Amhara n’ubwa Oromiya bose birinze kugira icyo batangariza ibiro ntaramakuru by’abongereza, Reuters, dukesha iyi nkuru.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG