Uko wahagera

Libiya: Hakomeje Intambara Hagati y'Impande Zirwanira Ubutegetsi


Ingabo zishyigikiye Ministyri w'Intebe Abdulhamid al-Dbeibah mu gikorwa cyo gucunga umutekano
Ingabo zishyigikiye Ministyri w'Intebe Abdulhamid al-Dbeibah mu gikorwa cyo gucunga umutekano

I Tripoli mu murwa mukuru wa Libiya impande zishyamiranye zarwanye kuva ejo ku wa gatanu kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu.

Ingabo zishyigikiye Abdulhamid al-Dbeibah ziragenda zigarurira bimwe mu bice by’umurwa mukuru.

Imirwano yabaye mu karere ka Warshafala kari mu burengerazuba bw’umurwa mukuru, Tripoli. Aka karere kakomeje kuba isibaniro ry’intambara mu myaka 11 ishize, kuva ingabo zishyigikiwe na OTAN zikuye ku butegetsi Muammar Gaddafi wahoze ayobora icyo gihugu.

Muri iyi mirwano ingabo zishyigikiye Abdulhamid al-Dbeibah zigaruriye ibirindiro bikuru byo mu majyepfo y’igihugu. Bibaye hasize icyumweru kimwe impande zombi zirwana inkundura hafi y’umurwa mukuru.

Indi mirwano yabaye mu cyumweru gishize yakuye mu birindiro amatsinda y’abashyigikiye Fathi Bashagha, bahanganye n’aba Abdulhamid al-Dbeibah watowe n’abadepite ngo ayobore leta nshya.

Turukiya iracyafite ingabo zayo mu murwa mukuru Tripoli. Ihafite kandi indege za gisirikare zitagira umupilote zishobora kugira uruhare runini mu buryo ibintu byarangira iramutse ihisemo uruhande yashyigikira.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG