Uko wahagera

Perezida Biden Yiyamye Trump ko Abangamiye Demukarasi y'Amerika


Perezida Biden yagiye mu mujyi wa Filadelifiya kuburira abanyamerika ko demukarasi yugarijwe
Perezida Biden yagiye mu mujyi wa Filadelifiya kuburira abanyamerika ko demukarasi yugarijwe

Mu ijambo ryuje amarangamutima yaraye agejeje ku baturage, Perezida Joe Biden yagarutse kenshi ku ijambo “demukarasi” avuga ku byo abona nk’akaga k’amayira abiri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika irimo bitewe n’abarepubulikani bashyigikiwe na Trump yasimbuye ku butegetsi. Yasobanuye ko babangamiye demukarasi y’Amerika.

Perezida Biden yabigarutseho ku mugoroba wo kuwa Kane tariki ya 2/9/2022. Ibyo byose umukuru w’Amerika akavuga ko nyirabayazana wabyo ari umugabo umwe. “Nta gushidikanya ko ishyaka ry’abarepubulikani uyu munsi ryigaruriwe, rigenzurwa, rikanaterwa ubwoba na Donald Trump hamwe n’abagendera ku ntego ye ya MAGA. Kandi ibyo ni akaga kuri iki gihugu.”

Mu gihe kingana n’iminota 25 Perezida Biden yamaze avuga, ijambo rimwe “Demukarasi” ryagarutsemo inshuro zitari munsi ya 25.

Yakoresheje iri jambo nk’intwaro ku barepubulikani bashyigikiye Trump bemera ibyo yatangazaga bitari ukuri avuga ko yibwe amatora ya 2020, bari banakoze uko bashoboye ngo baburizemo ubwitabire bw’abatora muri leta z’ingenzi. Yewe na nyuma bitabiriye cyangwa bashishikariza abantu kujya mu mvururu zabereye ku ngoro y’inteko nshingamategeko-Capitol kuya 6 y’ukwa Mbere 2021.

Ariko kandi iri jambo, umukuru w’Amerika yanarikoresheje mu kugaragaza icyo abona nk’ahazaza heza hayobowe n’ishyaka rye – aho yavuze ko intsinzi yaryo ma matora ataha yo mu nteko nshingamategeko ari gihamya y’ibyo. “Dushobora guhitamo inzira nziza igana ahazaza. Ahazaza h’ibishoboka, ahazaza ho kubaka inzozi n’icyizere – kandi turi muri iyo nzira tugana imbere.”

Mu byo yari yatangaje mbere y’ijambo rya perezida agaragaza nk’uburyo bwo kuryamagana, Bwana Kevin McCarthy ukuriye abarepubulikani mu nteko-umutwe w’abadepite, yashinje perezida Biden amacakubiri. “Ubwo perezida aza kuba avugira ijambo mu ngoro yitiriwe ubwigenge, imirongo ya mbere kuva mu kanwa ke ikwiye kuba gusaba imbabazi ku kuba yarise miliyoni mirongo z’abanyamerika abanyagitugu.”

Bibaye ubwa kabiri muri iki cyumweru Perezida Biden asura leta ya Pennsylvania izwi nka mwamba mu matora ataha. Pennyslvania ibonwa nka leta y’ingenzi ishobora kugira uruhare runini mu guha ubutegetsi ishyaka ry’abademokarate rya Biden n’iry’abarepubulikani rya Trump mu matora azaba mu kwezi kwa cumi na kumwe gutaha.

Mbere ku manywa, Karine Jean-Pierre, umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu biro by’umukuru w’igihugu yari yashimangiye ko iri jambo riza kuba rirenze ku kuba ijambo nyamukuru ryo kwiyamamaza.

Abasesenguzi bibaza ko, hamwe n’intsinzi za Biden zo mu matora aheruka ndetse n’ibyo ashyize imbere bidahura cyane n’intego nyamukuru z’iri jambo.

Bwana William Howell ni umwarimu wigisha amasomo ajyanye na politiki y’Amerika muri Kaminuza ya Chicago. “Dutangiye kubona ibibazo abademokarate babona nk’iby’ingenzi bagenderaho: imbunda ni icya mbere, demukarasi ikaba ikindi. Kandi ni iby’ingenzi kuba ataratsinze cyane mu bijyanye n’amategeko yatowe kuri izo ngingo zombi. Ariko kandi ibyo akaba ari byo akomeza kuvugaho, atarangamiye gutambutsa politiki nshya ubu ahubwo arangamiye guhindura imiterere y’abagize inteko.”

Abahanga mu by’amateka basesengura imvugo z’abaperezida bavuga ko ijwi rya Perezida Biden ryagiye rihinduka bigaragara uko amatora yo mu kwa 11 agenda yegereza. Jeremi Suri ni mwarimu w’amateka kuri Kaminuza ya Texas. “Nibwira ko uko imvugo ya perezida n’abandi bademokarate igenda ityara ari nako bigenda neza. Hari igihamya ko benshi mu batora bigenga – atari abatoye Trump, benshi mu bigenga – cyane cyane abagore, yewe no muri leta ziganjemo abatsimbarara ku mahame y’ibya cyera nka Texas na Kansas, barambiwe n’ugutinza nkana no kubangamira itorwa ry’amategeko kw’aba Repubulikani. Kandi rwose mu by’ukuri, barambiwe n’amakuru yo guhonyora amategeko avugwa ku wahoze ari perezida. Uko Donald Trump agaruka kenshi mu makuru, ni ko abademokarate bo barushaho kugaragara neza.”

Ariko uyu mugoroba i Filadelifiya, perezida yavuze ijambo “itora” inshuro umunani gusa. We ahubwo, yatanze ishusho y’Amerika abona. Yagize ati: “Turi Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Kandi Imana irinde igihugu cyacu. Imana kandi irinde abo bose babereye maso demukarasi yacu. Imana ibahe umugisha mwese. Demukarasi. Murakoze.”

Ni uruhe ruhande ruzatsinda igihe abanyamerika bazakoresha uburenganzira bwabo bwa demukarasi mu matora yo mu kwezi kwa 11?

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:21 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG