Abashinzwe umutekano muri Uganda kuri uyu wa Gatanu basenye amahema y’impunzi z’Abanyekongo bavuga ko zitemewe n’amategeko. Aya mahema yari atuwemo n’impunzi zanze kujya mu nkambi y’agateganyo ya Nyakabande zihitamo kubaka amahema hafi y’umupaka, no mu biturage bitandukanye.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Ignatius Bahizi yabikurikiranye ategura inkuru irambuye ushobora kumva hano hepfo.
Facebook Forum