Uko wahagera

Mu Majyepfo ya Ukraine Harabera Imirwano Ikaze


Umusirikare wa Ukraine uhagaze iruhande rw'imbunda nini
Umusirikare wa Ukraine uhagaze iruhande rw'imbunda nini

Minisitiri w’ingabo w’Ubwongereza, uyu munsi kuwa Gatanu yavuze ko imirwano ikaze yakomeje mu majyepfo ya Ukraine, harimo no kurasa mu ntara ya Enerhodar hafi y’uruganda rw’ingufu za nikereyeri, Zaporizhzhia, rwigaruriwe n’Uburusiya.

Itsinda ry’impuguke za ONU mu bya nikereyeri, ejo barangije igice cya mbere cy’isuzuma ry’ibijyanye n’umutekano ku ruganda rwa Zaporizhzhia, n’ubwo imirwano hagati y’ingabo z’Uburusiya n’iza Ukraine yakajijwe hafi y’urwo ruganda. Inzobere zikomeje akazi kazo kuri uyu wa gatanu.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yavuze kuri urwo rugendo mw’ijambo yagejeje ku baturage mw’ijoro ry’ejo kuwa kane. Umuyobozi mukuru w’iryo tsinda rigizwe n’abantu 14 b’inzobere za ONU, Rafael Grossi, yatanagarije abanyamakuru kuri uyu wa kane ko akomeje kugira impungenge ku bijyanye n’urwo ruganda.

Abo bagenzuzi ba ONU bageze ku ruganda rwa nikereyeri ejo kuwa kane, n’ubwo Grossi yavuze ko “ibikorwa bya gisirikare byiyongereye”yo.

Ibitero byatumye imwe muri reyagiteri z’urwo ruganda, ifunga mbere y’uko abagenzuzi bahagera.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG