Uko wahagera

Rwanda: Hateganijwe Umuhango wo Kwita Izina Abana b'Ingagi 20


Urubyiruko rwambaye mu buryo bushushanya abana b'ingagi mu gikorwa cyo "Kwita Izina" abana b'ingagi giheruka mu majyaruguru y'u Rwanda
Urubyiruko rwambaye mu buryo bushushanya abana b'ingagi mu gikorwa cyo "Kwita Izina" abana b'ingagi giheruka mu majyaruguru y'u Rwanda

Ku nshuro ya 18 kuri uyu wa Gatanu mu Rwanda hazaba umuhango wo kwita izina abana b'ingagi. Bizabera mu karere ka Musanze mu ntara y'amajyaruguru. Ubuyobozi bw'iyo ntara na bamwe mu baturage bavuga ko umusaruro uva mu gusura ingangi muri Pariki y’ibirunga umaze kubateza imbere.

Ni umuhango watumiwemo abayobozi batandukanye n'ibyamamare baturutse hirya no hino ku isi. Ku ntara y'amajyaruguru yakira uwo muhango ni akarusho kuko bifasha guteza imbere iyo ntara n'abayituye.

Madame Nyirarugero Dancilla uyobora intara y’amajyaruguru, yasobanuye ko intara ayobora imaze guhabwa amafranga arenga miliyari eshatu aturutse mu bukerarugendo bukorerwa muri Pariki y’ibirunga. Yemeza ko uwo musaruro umaze kuzamura imibereyo y’abaturiye iyi Pariki.

Umuhango wo kwita izina abana 20 b’ingagi bavutse mu mezi 12 ashize, ubaye mu gihe hari hashize imyaka ibiri ibi bikorwa bitakibera mu ruhame kubera icyorezo cya Covid-19 cyayogoje isi.

Abacururiza mu karare ka Musanze, batangaza ko kuri iyi nshuro habaye akarusho mu bucuruzi bwabo. Bavuga ko ibyumba hafi ya byose byafashwe. Abaturage nabo basabwe kugira isuku kurusha uko bari basanzwe.

Umuhango wo kwita izina abana b’ingagi uzaba ku nshuro ya 18, abazahabwa amazina ni abana b’ingagi 20 bavutse muri uyu mwaka. Kugeza ubu ingagi 354 zimaze kwitwa amazina kuva uwo muhango watangira mu 2005.

Ikigo cy’igihugu gishizwe iterambere RDB gitangaza ko umusaruro uturuka muri za Parike havaho 10 ku ijana ashyirwa mu mishinga y’abaturage bazegereye.

RDB ivuga ko miliyari zisaga 7.9 z’Amafaranga y’u Rwanda zashizwe mu mishinga y’abaturage irenga 880 kuva mu 2005. Muri iyo mishinga isaga 500 ni iyakozwe n’abaturage bo mu karere ka Musanze begereye Pariki y’I Birunga.

Mu bateganijwe kwitabira umuhango wo kwita abana b’ingagi amazina, harimo Didier Drogba, ukomoka muri Cote d’Ivoire uyu akaba yaramamaye mu mupira w’amaguru. Harimo kandi Igikomangoma Charles wo mu bwami bw’ubwongereza udahari ariko akazifashisha ikoranabuhanga, ndetse n’abandi banyacyubahiro baturutse hirya no hino ku isi.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:44 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG