Uko wahagera

Ukraine Yarungitse Ingano muri Djibouti


Ubwato bwikoreye ingano ziturutse muri Ukraine bwageze i Djibouti. Zigomba gutabara abantu bugarijwe n'inzara cyane cyane muri Etiyopiya. Ubu bwato bwitwa Brave Commander. Ni ubwo muri Libani, bwakodeshejwe na PAM, ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku biribwa. Bwikoreye toni 23,000 by'ingano ziturutse muri Ukraine.

Bwahagurutse mu cyambu cya Pivdenny muri Ukraine ku itariki ya 16 y'uku kwezi, nyuma y'amasezerano yo mu kwa karindwi hagati ya Ukraine n'Uburusiya, babifashijwemo na Turukiya n'Umuryango w'Abibumbye, yo kwemerera ibinyameke, byari byaraboshwe n'intambara, gusohoka muri Ukraine.
Ku rubuga rwayo rwa Twitter, PAM yatangaje ngo "nyuma y'iminsi 14 mu nyanja, Brave Commander yageze mu cyambu cya Djibouti. Tugiye gupakurura ingano yikoreye, tuzohereze gutabara byihutirwa abantu barenga miliyoni 20 bugarijwe n'inzara."

Brave Commander ni bwo bwato bwa mbere bugejeje muri Afrika ingano zo muri Ukraine kuva intambara itangiye muri iki gihugu, mu kwezi kwa kabiri gushize. Ingano butwaye zishobora gutunga abantu miliyoni imwe n'igice mu gihe cy'ukwezi. Ubundi bwato bwikoreye toni 7,000 nabwo buri inyuma.

90% by'ingano ibihugu by'Afrika y'Uburasirazuba, birimo Uburundi, Djibouti, Etiyopiya, Kenya, Rwanda, Somaliya, Sudani ya Ruguru, Sudani y'Epfo, na Uganda, bikenera ikomoka muri Ukraine n'Uburusiya.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG