Uko wahagera

Umubano wa Maroke na Tuniziya Wajemo Igitotsi Kubera Polisariyo


Brahim Ghali ukuriye ishyaka rya Polisario riharanira ubwigenge bw'intara ya Sahara y'Uburengerazuba. Itumirwa rye mu nama yabereye i Tunis ryateje umwuka mubi hagati ya Maroke na Tuniziya
Brahim Ghali ukuriye ishyaka rya Polisario riharanira ubwigenge bw'intara ya Sahara y'Uburengerazuba. Itumirwa rye mu nama yabereye i Tunis ryateje umwuka mubi hagati ya Maroke na Tuniziya

Igihugu cya Maroke cyahamagaje ambabasaderi igihagarariye muri Tuniziya nyuma y’uko Perezida Kais Saied wa Tuniziya yakiriye umukuru w’ishyaka rya Polisario riharanira ubwigenge bw’intara ya Sahara y’Uburengerazuba igihugu cya Maroke gifata nk’igice cyacyo.

Maroke yatangaje ko icyemezo cya Tuniziya cyo gutumira i Tunis bwana Brahim Ghali mu nama y’iterambere ihuje Ubuyapani n’ibihugu by’Afurika, ari “igikorwa kiremereye cyane, kitari cyarigeze kibaho kandi cyababaje cyane Abanyamaroke”

Uku kutumvikana gukinguye imiryango mishya y’ikibazo cy’intara ya Sahara y’Uburengerazuba kimaze kwinjirwamo n’Ubudage ndetse na Esipanye, kikaba cyarateje ubushyamirane hagati ya Maroke na Arijeriya ishyigikiye ishyaka rya Polisario.

Uyu mwaka Tuniziya yatsuye umubano wayo na Alijeriya nyuma y’aho Perezida Kais Saeid abonanye na Perezida Abdelmadjid Tebboune wa Alijeriya mu kwezi kwa karindwi. Tuniziya isanzwe ikura muri Arijeriya ingufu z’amashanyarazi.

Mu kwihimira ku cyemezo cya Maroke, Tuniziya yavuze ko iri buhamagaze ambasaderi wayo uri muri icyo gihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG