Muri Argentina, umushinjacyaha yasabiye visi-perezida wa Repubulika, umutegarugoli Cristina Fernández, igihano cyo gufungwa imyaka 12. Amurega ibyaha bya ruswa na kamwanawamama.
Mu myanzuro ye ya nyuma, umushinjacyaha mukuru wa Repubulika, Diego Luciani, yabwiye urukiko, ati: “Ni ubwa mbere tubonye ruswa yo mu rwego rwo hejuru cyane bene aka kageni mu mateka y’iki gihugu.”
Luciani arega Cristina Fernández kuba ku isonga ry’agatsiko kahaye inshuti ze amasoko atabarika y’ibikorwa remezo, birimo imihanda n’amateme, ku buryo bunyuranyije n’amategeko. Yemeza ko yabikuyemo indonye itubutse, nyamara n’ibyo bikorwa ntibyigeze birangira, bihombya igihugu akayabo k’amadolari agera kuri miliyari imwe.
Yamusabiye gufungwa imyaka 12 no gucibwa burundu mu matora ayo ari yo yose.
Umutegarugoli Cristina Fernández, w’imyaka 69 y’amavuko, ni visi-perezida wa Repubulika kuva mu kwezi kwa 12, 2019. Mbere yaho, yari yarabaye umukuru w’igihugu kuva mu 2007 kugera mu 2015.
Ahakana ibyaha byose aregwa. Urukiko rumaze imyaka itatu rumuburanisha, we n’abandi bantu 12. Ruteganya kumusomera urubanza rwe mu mpera z’uyu mwaka. We arwita urubanza rwa politiki.
Perezida w’Argentine, Alberto Fernández, yatangaje ko yifatanyije n’igisonga cye. Avuga ko inkiko n’itangazamakuru birimo bimugaruguza agati.
Facebook Forum