Uko wahagera

Mu Rwanda Haravugwa Igabanuka ry'Amata Ku Isoko


Mu Rwanda Leta yashyizeho ibiciro by’amata bigomba kubahirizwa uhereye kuri uyu wa Kabiri.

Ibi biciro bije nyuma yaho muri ibi bihe, abaturage baba abo mu mijyi ndetse no mu cyaro bagaragaje ko bahangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro by’amata.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, nibwo Ministreri ishinzwe ubucuruzi yasohoye itangazo rigaragaza ibiciro by’amata bishya.

Ibi biciro bigaragaza ko umworozi ugemuye amata ku ikusanyirizo azajya yishyurwa amafaranga 300 kuri Litiro.

Ni mu gihe mbere bahabwaga amafaranga 228 kuri litiro.

Iri tangazo rivuga ko abazajya bagemura amata ku nganda zisanzwe zitunganya ibiva mu mata, bo bazajya bishyurwa amafaranga 342 kuri litiro, gusa Ministeri y’ubucurizi n’inganda ntiyigeze igena igiciro inganda zicuruza amata zizayagurishirizaho.

Ibiciro by'amata atunganijwe n’inganda yo yikubye hafi kabiri muri iyi minsi.

Kuri ubu agapaki k’amata gapima igice cya litiro gatunganyirijwe mu nganda mbere kaguraga amafaranga 500, ubu kageza kuri 700 hamwe na hamwe ahandi 800 ku gice cya litiro.

Inzego zishinzwe ubworozi zisobanura ko iki kibazo giterwa ahanini n’uko ubwatsi buba buke mu gihe cy’impeshyi, ariko zikongeraho ko hari gushakwa igisubizo kirambye kuri iki kibazo.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kongerera agaciro ibikomoka ku matungo mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, Niyonzima Eugène yabwiye Ijwi ry’Amerika ko imvura niyongera kugwa, ubwatsi bukaboneka, ikibazo cy’amata make kizagabanuka.

Yasobanuye ko hariho na gahunda yo guteza imbere ubworozi mu bindi byanya, nk’icyanya cya Gishwati.

Uyu muyobozi asobanura ko umukamo muri Gishwati babona utagabanutse cyane hakaba harebwa uburyo wazunganira amata agemurwa mu mujyi wa Kigali.

Yavuze ko aho bororera mu nzuri harimo gukorwa imihanda kugira ngo hakurweho imbogamizi y’uko umukamo utabasha kugera ku makusanyirizo no ku nganda uko bikwiye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG