Uko wahagera

DRC: Imirwano ya Mai-Mai na Twirwaneho Yahitanye 7


Bamwe mu barwanyi ba Mai Mai
Bamwe mu barwanyi ba Mai Mai

Abantu 7 baraye baguye mu mirwano y’abarwanyi ba Mai Mai na Twirwaneho abandi 3 barakomereka. Ni imirwano yabereye muri localité ya Bikarakara Teritware ya Fizi intara ya Kivu y’epfo.

Nk’uko bitangazwa na Nabulizi Aimable, umuvugizi wa Mai Mai Bilozebishambuke avuga ko abo baturage bishwe na Twirwaneho na Gumino, bicirwa muri kariyeri bacukuramo amabuye y’agaciro irahitwa Bikarakara iri mu birometero 13 na centre ya Minembwe

Ibi birego Twirwaneho ishinjwa ko hari abaturage yiciye muri kariyeri z’amabuye y’agaciro binyomozwa na Kamasa Ndakize, umuvugizi wa Twirwaneho. Aho avuga ko mu mirwano yabaye ejo za Bikarakara na Kijombo barimo barwana na Mai Mai na Red tabara nta baturage barwanye nabo.

Twavugishije ubuyobozi bwa société civil yo mu Minembwe, Ruvuzangoma st Cadet yemeza ko habaye imirwano ariko nta makuru bafite ko hari abaturage baguye muri iyo mirwano kuko aho yabereye ari kure naho bari.

Aka karere k’imisozi miremire ya Fizi, Uvira na Mwenga kuva mu mwaka wa 2017 kibasiwe n’imitwe yitwaje ibirwanisho y’Abarundi n’Abakongomani yica abaturage, ikabasahura abatungo ndetse igatwika n’amazu.

Inkuru ya Vedatse Ngabo akorera Ijwi ry'Amerika muri Kongo

Indwi Biciwe mu Migwano ya Mai Mai na Twigwaneho
please wait

No media source currently available

0:00 0:02:42 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG