Uko wahagera

Ubushinwa Bugiye Kurungika Ingabo mu Burusiya


Ubushinwa bugiye kohereza ingabo mu Burusiya mu myitozo yiswe “Vostok”, ijambo risobanura uburasirazuba. Abo basilikare b’Ubushinwa bazajya kwifatanya mu myitozo ya gisirikare izayoborwa n’igihugu c'Uburusiya.

Abandi basirikare ni ab’ibihugu by’Ubuhinde, Biyerorusiya, Mongolia, Tajikistani n’ibindi. Byatangajwe uyu munsi kuwa gatatu na minisitiri w’ingabo w’Ubushinwa.
Mw’itangazo, uwo mu minisitiri yakomeje avuga ko uruhare rw’Ubushinwa muri iyo myitozo ihuriweho, ntaho ruhuriye n’ibirimo kuba ku rwego mpuzamahanga ndetse no mu karere.

Mu kwezi gushize, Uburusiya bwatangaje imigambi yo gukoresha imyitozo “Vostok” kuva kw’itariki ya 30 y’uku kwezi kwa 8 kuzageza kuya 5 y’ukwezi gutaha kwa 9, mu gihe buri mu ntambara ihenze muri Ukraine. Imyitozo y’Uburusiya nk’iyo, yaherukaga kuba mu mwaka wa 2018, ubwo Ubushinwa bwayijyagamo ku ncuro ya mbere.

Minisitiri w’ingabo w’Ubushinwa yavuze ko kwohereza ingabo muri iyo myitozo, biri mu masezerano y’ubufatanye bwa buri mwaka, hagati y’Ubushinwa n’Uburusiya. Ku buyobozi bwa Xi Jinping n’ubwa mugenzi we w’Uburusiya, Vladimir Poutine, Beijing na Moscou byarushijemo gusabana.
@Reuters

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG