Uko wahagera

Ingeri Zitandukanye Zibabajwe n'Urupfu rwa Yvan Buravan


Nyakwigendera Yvan Buravan
Nyakwigendera Yvan Buravan

Umuhanzi Burabyo Yvan Uzwi ku izina rya Yvan Buravan yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza. Azize indwara ya Kanseri.

Iyi nkuru y’incamugongo yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, aho wasangaga nta kindi kiganiro kiri ku mbuga nkoranyambaga zikoreshwa cyane n'Abanyarwanda. Amakuru y’urupfu rw’uyu muhanzi yatangajwe na Bruce Intore wari ushinzwe kureberera inyungu za Buravan.

Ku mbuga nkoranyambaga, abanyarwanda n'abanyamahanga b'ingeri zose bakomeje kwandika ubutumwa bugaragaza akababaro batewe n'urupfu rw'uyu muhanzi wari muto ariko wari umaze kubaka izina muri muzika. Mu banditse ubutumwa harimo ministiri wa siporo Aurore Mimosa Munyangaju, wagize ati "Ruhukira mu mahoro iteka Buravan. Mfura y’i Rwanda".


Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’I burasirazuba Martin Ngoga we wagize ati "Ruhukira mu mahoro Buravan. Impano ikomeye igiye vuba, Ibikorwa byawe bizahora biratwa".


Ku rubuga rwa twitter, Willy Nyamitwe uhagarariye Uburundi mu gihugu cya Etiyopiya nawe yavuze ko yababajwe n'urupfu rwa Buravan yihanganisha abandi bahanzi bagenzi be bo mu karere k'Afurika y'uburasirazuba.


Usibye abagiye bandika ubutumwa bwabo ku mbuga nkoranyambaga, bagenzi ba Buravan bakoranaga umuziki, benshi bananiwe kuvugisha Iwi ry’Amerika kubera ikiniga bari bafite. Bake bemeye kuvuga barimo Mani Martin. Umviriza ikiganiro yagiranye na Assumpta Kaboyi akorera Ijwi ry'Amerika i Kigali mu Rwanda.

Ico Abatandukanye Bibukira kuri Nyakwigendera Yvan Buravan
please wait

No media source currently available

0:00 0:05:15 0:00

Yvan Buravan ni umuhanzi wakoraga indirimbo zikunzwe, iyarigezweho n’iyitwa Big time. Igararamo ibicurangisho bigezweho ariko harimo n’umudiho wa Kinyarwanda.


Yvan Buravan yatangiye kumenyekana cyane muri muzika mu mwaka wa 2015. Mu 2018 yegukanye igihembo gikomeye gitangwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, mu mwaka n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku muco UNESCO.

Mu gihe abatari bake bari bakibabajwe n’urupfu rwa Buravan, kuri uyu wa kane kandi mu ma sa sita z’amanwa, hatangajwe urupfu rwa Nkusi Thomas wamenyekanye nka “Yanga” mu gusobanura filimi, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi. Amakuru yatanzwe n’umuvandimwe we, agaragaza ko Yanga yaguye muri Afurika y’epfo aho yari amaze iminsi arwariye.

Yanga yatangiye gusobanura filime afite imyaka 17 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye. Yanga nawe bivugwa ko yari arwaye Kanseri.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG