Uko wahagera

Afuganistani: Abagore Bigaragambije Basaba Uburenganzira Polisi Irabakubita


Abagore bo muri Afuganistani mu myigaragambyo
Abagore bo muri Afuganistani mu myigaragambyo

Inzego z’umutekano muri Afuganistani zarashe amasasu mu kirere zikubita abagore bari mu myigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bw’Abatalibani kuri uyu wa gatandatu.

Abagore bigaragambyaga basaba uburenganzira bwo kwiga, gukora no gukomorerwa kwinjira mu myanya ya politike. Iyo myigaragambyo yabaye hasigaye umunsi umwe gusa ngo habe isabukuru y’umwaka umwe uyu mutwe wa Kiyisilamu ufashe ubutegetsi muri Afuganistani.

Abari muri iyi myigaragambyo idasanzwe bagendaga batera hejuru bati: “Turashaka akazi, umugati, n’ukwishyira ukizana”. Berekeje kuri ministeri y’uburezi mu murwa mukuru Kabul mbere gato y’uko ingabo z’Abatalibani zibatatanya zibakubita umugenda.

Ababibonye bemeje ko abenshi muri aba bagore batari bitwikiriye ibitambaro bihisha mu mutwe no mu maso nkuko ubundi babitegekwa. Abatatanyijwe n’inzego z’umutekano bamwe bahungiye mu maduka, abasirikare babasanzemo babakubita ibibuno by'imbunda. Abasirikare kandi babujije abanyamakuru bo muri Afughanistani gukurikirana iby’iyi myigaragambyo.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International wamaganye igikorwa cy’inzego z’umutekano muri Afuganistani gukubita no guhohotera aba bagore bari mu myigaragambyo yakozwe mu mutuzo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG