Uko wahagera

U Rwanda na USA Ntivyemeranya kw'Ifungwa rya Rusesabagina


 Antony Blinken kumwe na Prezida w'u Rwanda
Antony Blinken kumwe na Prezida w'u Rwanda

U Rwanda na Leta zunze ubumwe z'Amerika ntibyemeranya ku ifatwa n'ifungwa ry'umunyapolitike Paul Rusesabagina Leta zunze ubumwe z'Amerika isabira gufungurwa. Ibi byongeye kugaragarira mu kiganiro ba ministiri b'ububanyi n'amahanga ba Leta zunze ubumwe z'Amerika n'u Rwanda bagiranye n'abanyamakuru mu Rwanda. Ministiri Antony Blinken w'Amerika asanga uwo munyapolitike afunzwe mu buryo budakurikije amategeko, u Rwanda rukemeza ko nta gitutu na kimwe cyakora kuri iki kibazo.

Mbere y’uko agirana ikiganiro n’abanyamakuru, Ministiri Blinken n'intumwa ayoboye mu ruzinduko rw'iminsi ibiri arimo mu Rwanda, yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame. Blinken yavuze ko ibiganiro byabo ahanini byagarutse ku mubano hagati y'ibihugu byombi, ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo kimaze iminsi, n'ikibazo cy’umunyarwanda Paul Rusesabagina ufite uburenganzira bwo gutura muri Amerika ubu ufungiye mu Rwanda.

Ku mutekano mu karere, Blinken yabwiye itangazamakuru ko igihugu cye gishyigikiye ingamba zafashwe ku rwego rw’akarere zirimo ibiganiro bya Nairobi bihuzwa na Perezida Uhuru Kenyatta n’izindi ngamba z’u Rwanda zigamije umutekano n’ituze mu karere k’ibiyaga bigari. Yavuze ko hari amakuru adashidikanywaho yemeza ko u Rwanda rushyigikiye umutwe wa M23, ndetse ko n'igisirikari cya Kongo gitera inkunga umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw'u Rwanda. Kuri iyi ngingo yavuze ko yabivuganyeho n'abategetsi bombi abasaba kugerageza guhoshya ayo makimbirane no gufasha kurandura iyo mitwe.

Ku ruhande rw'u Rwanda ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta, yasobanuye ko ibyo Kongo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 atari byo. Usibye iby’umutekano muke muri aka karere, Ministiri Blinken yanagarutse ku kibazo cy'umunyapolitike Paul Rusesabagina wakatiwe igifungo cy'imyaka 25 mu Rwanda nyuma yo guhamwa n'ibyaha birimo icy'iterabwoba.

Abinyujije ku rubuga rwe, Perezida Kagame yasabye abantu kutagira impungenge.
Mu butumwa bwe, umukuru w’igihugu yavuze ko nta mpungenge bikwiye gutera kuko ‘gushyira igitutu ku Rwanda bidakora’.


Umviriza ibindi muri ino nkuru ya Assumpta Kaboyi, akorera Ijwi ry'Amerika i Kigali mu Rwanda.

Blinken Yagarutse kw'Ifungwa rya Rusesabagina
please wait

No media source currently available

0:00 0:05:10 0:00

Tukivuga ku ruzinduko rw’umunyamabanga wa leta, bwana Antony Blinken mu Rwanda, abahagarariye imiryango yagizweho ingaruka n’ibitero by’umutwe wa MRCD-FLN mu bice by’amajyepfo n’uburengerazuba bw’u Rwanda bababajwe n’uko batabonye amahirwe yo guhura na we imbonankubone. Bashakaga kumugezaho akababaro gakomoka ku ngaruka batewe n’ibitero bya FLN; umutwe wari uyobowe n’umunyapolitiki Paul Rusesabagina.

Umviriza ibindi muri iyo nkuru ya Eric Bagiruwubusa

Abahagarariye Imiryango Yagizweho Ingaruka n’Ibitero vya MRCD-FLN Bagona iki ku Rugendo rwa Blinken?
please wait

No media source currently available

0:00 0:04:40 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG