Uko wahagera

Ambasaderi w'Amerika muri ONU mu Rugendo muri Uganda


Linda Thomas-Greenfield
Linda Thomas-Greenfield

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika mu muryango w’abibumbye Linda Thomas Greenfield yashinje Uburusiya kuba nyirabayazana w’ibibazo by’ibiribwa n’ibikomoka kuri peteroli byugarije isi muri iki gihe. Yabivugiye mu ruzinduko arimo muri Uganda. Ni uruzinduko ruzamujyana no muri Ghana na Cape Verde.

Muri Uganda, Ambasaderi Greenfield yahuye n'abahinzi, abakuru b’ibigo bisya ingano kugirango yumve uburemere bw’ibibazo by’ibiribwa muri Afurika.
Avuga ko ikibazo cy’ubukungu ku isi yavuze ko ahanini cyatewe n’ibintu byinshi birimo imihindagurikire y’ikirere n’icyorezo cya Covid 19, ariko ashimangira ko impamvu nyamukuru ari ibitero Uburusiya bwagabye muri Ukraine.

Yabivuze ubwo yasuraga uruganda rutunganya ingano rwa Maganjo ruri hafi y’umujyi wa Kampala. Yavuze ko uruzinduko rwe rugamije kureba ingaruka z’ihungabana ry’ibiribwa muri iki gihe ku isi cyane cyane ku mugabane w’Afurika wibasiwe cyane. Abatunganya ingano baganiriye n’ambasaderi Greenfield bagaragaje ko 40 ku ijana by'ingano batunganya ituruka muri Ukraine, bagasaba inkunga yo kwagura ingano mu gihugu.

Uruzinduko rw’iyi ntumwa ya Leta zunze ubumwe z’Amerika rubaye nyuma y’icyumweru Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburussia, Sergei Lavrov na we asuye Ubugande akagirana ibiganiro na Perezida Yoweri Museveni.
Icyo gihe minisitiri Lavrov w’Uburusiya yasobanuye mu ruzinduko rwe ko ibihano by’ubukungu byafashwe n’ibihugu by’Uburayi na Amerika ku gihugu cye ari byo nyirabayazana w’ikibazo cy’ihungabana ry’ubukungu ku isi.

Minisitiri w’Uburusiya yongeyeho ko Uburayi na Amerika bifuza gukoresha Ukraine kugira ngo bagere ku nyungu zabo zibangamira UBurusiya.
Mu kiganiro n'abanyamakuru mbere yo gutangira uruzinduko rwe muri Uganda, iyi ntumwa ya Amerika mu muryango w’abibumbye yavuze ko ataje guhangana n’ibyo minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya yavuze, kandi ko uruzinduko rwe rudafitanye isano n’urwa minisitiri w’Uburusiya, ariko ashimangira ko isi igomba kumenya ko ikibazo cy’ubukungu ahanini cyatewe n’ibitero by’ubushotoranyi by’Uburusiya kuri Ukraine. Perezida Museveni yagaragaje ko igihugu cye kitazagira uruhande rubogamiraho ku kibazo cya Ukraine n’Uburusiya.

Madan Linda Greenfield arava muri Uganda yerekeza muri Ghana, na Cape Verde. Mu gihe twateguraga iyi nkuru, ibisobanuro birambuye ku nama ye na perezida Museveni byari bitarasohoka, ariko nk'uko byatangajwe n'umuyobozi muri ambasade y'Amerika, abayobozi bombi bagombaga kuganira ku bibazo bijyanye na demokarasi, uburenganzira bwa muntu n'umutekano w'akarere hejuru y'ibibazo by'ubukungu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG